RGB yahembye abanyeshuri b’intyoza mu biganiro mpaka ku miyoborere myiza muri UNILAK

Yanditswe na David Eugène Marshall
Kuya 23 Gicurasi 2018 saa 05:05
Yasuwe :
0 0

Ibiganiro mpaka ku ngingo zatoranyijwe zifite aho zihurira n’imiyoborere myiza y’igihugu bimaze gushinga imizi muri Kaminuza y’Abalayiki b’Abadivantisiti (UNILAK), ibikoresha buri mwaka.

Kuri iyi nshuro, ku nkunga y’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB) hamwe n’Umuryango HDI Rwanda, UNILAK yahurije hamwe abanyeshuri baturutse mu mashami yayo uko ari atatu, Ishami rya Nyanza, irya Rwamagana n’iry’i Kigali ku kicaro cyayo.

Ibi biganiro byabaye hagamijwe gushishikariza abanyeshuri kugira umuco wo kujya impaka zubaka ku miyoborere myiza, bikanakorwa mu buryo bubamenyereza kuvugira mu ruhame, hibandwa ku rurimi rw’Icyongereza.

JonLee Rutazigwa wari uhagarariye RGB wanashyikirije ibihembo amatsinda yarushije ayandi muri ibyo biganiro, yatangarije IGIHE ko biri mu mihigo gushyigikira ibikorwa by’amatsinda agamije guteza imbere imiyoborere myiza muri za kaminuza.

JonLee yagize ati “Hari za kaminuza zikomeje kohereza ibyifuzo muri RGB mu rwego rw’uko bakeneye umurongo ngenderwaho w’uko byarushaho gukorwa neza. Nubwo ibiganiro bihuza za Clubs z’imiyoborere myiza muri za kaminuza atari ikintu gishya cyane, ariko muri iki gihe biraboneka ko ubu zibishishikariye cyane kandi natwe nka RGB nicyo twifuza, UNILAK rero iri mu ziza ku isonga.”

RGB yatanze ibihembo bihwanye n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana ane (400,000 Frw) yari agabanijemo ibice bitatu, itsinda rya gatatu ryabonye ibihumbi 50 Frw, irya kabiri 150,000 Frw naho iryaje ku isonga ryahembwe ibihumbi 200 Frw.

Isaac Gumisiriza umunyeshuri ushinzwe ibikorwa by’ama Clubs bihuza amashami yose ya UNILAK, yagaragaje ko ibi biganiro mpaka bibagirira akamaro.

Yagize ati “Ubundi intego y’ibi biganiro ni ukwigisha, abanyeshuri bagafashwa kumenya uko bavuga mu ruhame, kujya impaka mu buryo bwubaka ndetse n’ubushakashatsi kuko ingingo tuganiraho zidusunikira mu bushakashatsi bw’aho tubonye ko bikenewe, byanaherwaho ubuyobozi bw’igihugu bugira ingamba bufata, kuko tutabyihererana ahubwo tubishyira ahagaragara.”

Kimwe mu biganiro mpaka, ni ingingo yo ‘Gukuramo inda mu Rwanda’, aho bamwe babyamaganaga, abandi bakabishyigikira mu gihe byaba byujuje ibisabwa n’amategeko.

Aha ni naho Mugeni Natacha wari uhagarariye HDI Rwanda yasobanuriye abanyeshuri ko hagiyeho itegeko ririnda abakuramo inda rwihiswa bikabagiraho ingaruka.

Ati “N’ubusanzwe hari abagore bajyaga bakuramo inda, ariko itegeko rishya ryenda gusohoka risobanura ubyemerewe n’utabyemerewe, ibi bizatuma ababikoraga rwihishwa zikabahitana banyura mu nzira zisabwa, bikemure ikibazo aho kubikora rwihishwa kandi ari uburenganzira bwabo, ariko ntibikuraho ko gukuramo inda ubwabyo bidafite impamvu zifatika bizakomeza kuba icyaha gihanwa n’amategeko.”

Ushinzwe ibikorwa by’abanyeshuri muri UNILAK, Steven Mbanda, yasezeranyije ko kaminuza igiye kureba uko ibiganiro mpaka byakongerwa, aho kuba rimwe mu mwaka.

Yashimiye abagize uruhare mu kubitegura, anashima abanyeshuri bakomeje kubigiramo uruhare, anabizeza indi nkunga yose bakenera mu kwimakaza umuco w’imiyoborere myiza ndetse n’uwo kwiyubakamo icyizere cyo kujya impaka zubaka igihugu.

Uretse ibirebena no gukuramo inda, hanaganiriwe ku ngingo ireba niba nta ruhare Afurika ifite mu bukene buyibonekamo, hanarebwa niba leta ikeneye cyane ba rwiyemezamirimo bashora imari mu buvuzi.

Abanyeshuri bitwaye neza mu biganiro mpaka ku miyoborere bashyikirijwe ibihembo by'amafaranga
JonLee Rutazigwa wari uhagarariye RGB yashimiye UNILAK uburyo ikoresha ibiganiro mpaka ku miyoborere myiza
Abanyeshuri bitabiriye ibiganiro mpaka baturutse mu mashami yose ya UNILAK; irya Nyaza, Rwamagana n'irya Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza