RGB igiye kumurika ibipimo bishya by’imiyoborere mu Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Ukwakira 2018 saa 12:29
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyobore, RGB, rwatangaje ko kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Nzeri 2018, ruzatangaza ku ncuro ya gatanu ibipimo by’imiyoborere mu Rwanda bizwi mu rurimi rw’Icyongereza nka ‘Rwanda Governance Scorecard (RGS)’.

Iki gikorwa kizitabirwa n’abayobozi batandukanye mu nzego za Leta, abafatanyabikorwa mu iterambere ry’igihugu, abashakashatsi n’impuguke, abahagarariye imiryango ya sosiyete sivile n’abanyamadini, abikorera ndetse n’itangazamakuru.

Iki cyegeranyo cy’ibipimo by’Imiyoborere mu Rwanda gikorwa na RGB buri mwaka hagamijwe kugaragaza ishusho y’uko uko imiyoborere ihagaze mu gihugu mu byiciro bitandukanye no kugaragaza ingamba mu gushyiraho politiki mu nzego zitandukanye z’igihugu.

RGB yaherukaga gutangaza uko ibipimo by’imiyoborere bihagaze mu mwaka wa 2017.

Ibipimo by’imiyoborere byubakiye ku nkingi umunani arizo ubuyobozi bushingiye ku mategeko, ubwisanzure mu bya politike n’uburenganzira bw’abaturage, imiyoborere abaturage bagizemo uruhare kandi idaheza, uutekano, kuzamura imibereho myiza y’abaturage, kurwanya ruswa no gukorera mu mucyo, ireme ry’imitangire ya serivisi n’iterambere ry’ubukungu.

Avuga kuri icyi cyegeranyo, Umukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, Prof. Shyaka Anastase yagize ati “Ibi bipimo by’imiyoborere uyu mwaka bije mu gihe guverinoma imaze gushyiraho gahunda y’imyaka irindwi yo kwihutisha iterambere rizana impinduka.”

“Turashimira guverinoma ko ibyagaragajwe ko bikwiye kwitabwaho mu bipimo biheruka byitaweho muri iyi gahunda y’imyaka 7. Ibyo bigaragaza uruhare rw’ibi bipimo mu gukemura ibibazo bihari ndetse n’uburyo Guverinoma iha agaciro gushyiraho politiki zishingiye ku makuru afatika.”

Bamwe mu mpuguke z’Abanyamhanga bavuga ko ibi bipimo by’imiyoborere mu Rwanda ari uburyo bwiza bwo kugagaza amakuru yerekeye u Rwanda ku bijyanye n’ubukungu, politiki n’imibereho myiza y’abaturage, haba ku rwego rwa Afurika ndetse no ku rwego mpuzamahanga.

Umuyobozi w’Ishami ya Poliki muri Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Prof. Khabele Matlosa yagize ati “Ubushakashatsi ku bipimo by’Imiyoborere ni agashya u Rwanda rwihariye, Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ndetse n’ikigo cyawo gishinzwe ibijyanye no kwigiranaho no kwigenzura byagombye kwigiraho.”

Ku ruhande rwe, Dr. Josephine Ajema ODERA wigeze kuyobora UN WOMEN, Ishami rya Afurika yo hagati, yagize ati “ibipimo by’Imiyoborere mu Rwanda ni uburyo bwiza bwo gusuzuma ibibazo byerekeye imiyoborere nk’inkingi mwikorezi y’iterambere. Iki cyegeranyo gishimangira amahame y’imiyoborere myiza arimo gukorera mu mu cyo hagendewe ku gusesengaura no kugaragaza amakuru afatika.”

Mu bipimo by’Imiyoborere bya 2017, inkingi y’umutekano n’umudendezo rusange yaje ku isonga n’amanota 92.62% mu gihe inkingi y’ireme ry’imitangire ya serivisi yaje inyuma n’amanota 72.93%.

Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Imiyoborere (RGB), Prof. Shyaka Anastase

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza