Kwamamaza

RGB igiye guhagurukira abanenga ubushobozi bw’abaturage

Yanditswe kuya 10-08-2016 saa 07:56' na Nshimiyimana Jean Baptitse


Ubushakashatsi butandukanye bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere(RGB) bugaragaza ko abaturage batagera kuri 50% bavuga ko batagira uruhare mu igenabikorwa ry’uturere, kubera abayobozi bamwe bibeshya ko ryakumvwa n’inzobere gusa.

Abaturage bategerezwaho kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta, ariko byose bigahera mu kugishwa inama kuri bimwe mu bibakorerwa, binatuma babikora babyumva neza kandi bagasenyera umugozi umwe.

Mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza umunsi Nyafurika wo kwegereza abaturage ubuyobozi, Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere buvuga ko kuba uyu munsi warashyizweho ku mugabane wa Afurika ‘byabaye nk’amata abyaye amavuta ku Rwanda’, kuko ari nabwo igihugu cyari gifite igitekerezo cyo kubigira inkingi y’imiyoborere n’iterambere ry’abaturage.

Gusa mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 9 Kanama, Prof Shyaka Anastase, Umuyobozi wa RGB yatangaje ko hari byinshi byagezweho mu kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage, ariko hari urwego rwasigaye inyuma cyane ari narwo bagiye kwibandaho muri iki cyiciro cya kane.

Yagize ati “Uruhare rw’abaturage mu igenabikorwa cyane cyane ry’Akarere, harimo rya tsinda ry’imihigo, igenamigambi no kugena ibikorwa by’iterambere, ni ruto cyane. Niyo mpamvu inzego zitandukanye zafashe ingamba z’uko uyu mwaka ugomba kurangira igipimo cyabyo cyazamutse.”

Mu bushakashatsi bugaragaza uko abaturage bayobowe n’uburyo serivisi zibageraho, 51% by’abaturage bagaragaje ko bagira uruhare mu bibakorerwa, ariko mu turere 25 mu tugize igihugu “abatagera kuri 50% bavuga ko batagira uruhare mu mihigo.”

Abaturage babwiwe iby’ingengo y’imari mu buryo bumva batanga uruhare rwabo

Prof Shyaka yagarutse ku kuba hari abayobozi bumva ko umuturage utarize icungamutungo atasobanukirwa iby’igenamigambi n’amafaranga, ariko agahamya ko bakwiriye kujya babasaba ibitekerezo mu buryo bwumvikana, kuko ibitekerezo byabo nabyo bishobora kugira icyo byongera mu byateganyijwe.

Ati “Hari n’abantu bavuga bati kubaza abaturage ibintu by’amafaranga bisaba ubuzobere, ubundi abaturage barabizi? Bikaba byasobanura impamvu igipimo cyabyo kikiri hasi. Ariko twe tukavuga ko n’iyo umuturage wavuga ngo ntabyo azi, ashobora kubimenya no kubyumva mu mvugo ye kandi ntabwo byamubuza kugira uruhare atanga.”

Gusa ngo mu bindi bireberwaho ko ubuyobozi bwegerejwe abaturege harimo uruhare rwabo mu gufata imyanzuro mu bya politiki birimo n’amatora; RGB ikavuga ko byagezweho ku rugero ruri hejuru ya 90%, naho mu kwishakamo ibisubizo no kwiteza imbere ngo birenga 80%.

Mu mwaka wa 2001 nibwo gahunda yo kwegereza ubuyobozi abaturage yatangijwe mu Rwanda, ikaba yari igabanyijemo ibyiciro by’imyaka itanu. Mu cyiciro cya mbere hakozwe ivugurura ry’inzego z’ubutegetsi, havaho za komini, na perefegitura byari byinshi, bisimbuzwa uturere n’intara ndetse n’amazina yabyo yari ashingiye ahanini ku mateka atari meza arahinduka.

Icyiciro cya kabiri cyahariwe kubaka izo nzego haba mu bakozi n’ingengo y’imari, aho mu myaka 10 ishize, ingengo y’imari igenerwa uturere yavuye kuri 7% ikagera kuri 30% by’amafaranga.

Icya gatatu gisojwe muri uyu mwaka cyari icyo gushyira ingufu nyinshi mu bikorwa byihutisha iterambere, birimo gahunda za Girinka, VUP n’izindi zose zagiye zigirwamo uruhare n’inzego z’ibanze zegerejwe abaturage.

Iyi myaka itanu ahanini ngo igiye kwifashishwa mu kunoza ibitagenda neza, byose hagamijwe imibereho myiza y’abanyarwanda.

Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu cy'Imiyoborere, RGB, Prof Shyaka Anastase
Amb Fatouma Ndangiza, Umuyobozi wungirije wa RGB na Justus Kangwagye,ushinzwe kwegereza abaturage muri RGB

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Sunday 25 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved