00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Restaurants zo mu bice byashyizwe muri Guma mu Rugo zabujijwe kugemura ibiryo

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 15 Nyakanga 2021 saa 06:17
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) rwategetse ko restaurants zo mu Mujyi wa Kigali n’uturere umunani byaraye bishyizwe muri Guma mu Rugo izatangira kubahirizwa ku wa 17 Nyakanga 2021, zitemerewe kugemura ibiryo no kubiha ababitahana guhera iyo tariki.

Mu itangazo yanyujije kuri Twitter, RDB yasobanuye ko icyo cyemezo kiri mu murongo wo kubahiriza ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yabaye ku wa 14 Nyakanga 2021, birebana n’amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

Ryakomeje riti “Guhera ku wa 17 kugeza ku wa 26 Nyakanga 2021, restaurants zo mu Mujyi wa Kigali n’Uturere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro ntizemerewe gushyira abantu amafunguro mu ngo cyangwa kuyategurira abayatwara.”

Amahoteli yo yashishishikarijwe gucumbikira abakozi bayo aho akorera kugira ngo babashe gufasha abayagana banagabanye ingendo za buri munsi. Atabasha kubacumbikira azabagenera uburyo bwo gutaha no kuza ku kazi.

RDB yatangaje kandi ko ba mukerarugendo baturuka mu mahanga bazoroherezwa kubona impushya z’ingendo hubahirizwa amabwiriza ariho yo kwirinda COVID-19. Ibyo birareba amahoteli, abatwara ba mukerarugendo n’abandi bakora imirimo yo kubafasha.

Ba mukerarugendo b’imbere mu gihugu basabwe guteganya ingendo zabo nyuma ya gahunda ya Guma mu Rugo.

Restaurants zo mu bice byashyizwe muri Guma mu Rugo zabujijwe kugemura ibiryo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .