Kwamamaza

REMA yasobanuye ko urwevu rwagaragaye muri Kigali rwakomotse ku nkongi

Yanditswe kuya 25-08-2016 saa 21:57' na Ezechiel Mbananabo


Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije, REMA cyatangaje ko ibisa n’urwevu byagaragaye mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali byatewe n’inkogi zitandukanye zagaragaye ndetse n’izigenda zigaragara mu bice bitandukanye by’igihugu muri iki gihe cy’izuba.

Abaturage mu mirenge itandukanye mu mujyi wa Kigali bavuze mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki ya 24 Kanama 2016 aribwo batangiye kubona ibinti bimeze nk’ivu cyangwa umuyonga bayoberwa ibyo ari byo kubera uburyo byagaragaye mu bice byinshi.

REMA yari yatangaje ko iri gukurikirana imvano y’uru rwevu mu gihe abaturage bari mu rujijo bibaza inkokoko yarwo

Umuyobozi Mukuru w’agateganyo w’ Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije(REMA), Collette Ruhamya, yabwiye TV1 ko muri iyi minsi mu bice bitandukanye by’igihugu hagiye hagaragara inkongi zikaba ari zo ziri gutera ibyo bintu.

Yagize ati “Natwe twarabibonye ariko ubirebye ni umuyonga. Muri iki gihe cy’izuba, hari ahantu henshi hagenda hashya,harimo n’ahatwikwa n’ahantu hatandukanye. N’ubu mu kanya hari n’umuturage waduhamagaye atubwira hantu hatwitswe mu Karere ka Ngoma, n’ejo hari ahantu hahiye mu gishanga cya Nyabarongo kandi iyo bimaze kuba byinshi mu kirere aho umuyaga uhuhiye n’aho ugannye iyo miyonga yose irahagera.”

Yakomeje asaba buri muturage kuba ijisho rya mugenzi we, ndetse n’abayobozi mu nzego z’ibanze bagakora ibishoboka byose kugira ngo umuntu ukeketsweho gutwika ahantu cyangwa ikiyorero ahite akurikiranwa.
Inkuru bifitanye isano


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Wednesday 28 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved