00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rema yageze mu Rwanda (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 17 Ugushyingo 2021 saa 11:04
Yasuwe :
0 0

Divine Ikubor uzwi nka Rema yageze i Kigali aho ategerejwe mu gitaramo agomba kugaragaramo kizashyira akadomo ku mukino wa Basketball w’abakinnyi b’intoranywa muri Shampiyona yo mu Rwanda uterwa inkunga na Banki ya Kigali (BK All-Star Game).

Uyu muhanzi yageze i Kigali aherekejwe n’itsinda ry’abantu bamufasha mu muziki. Yakiriwe n’abasore b’ibigango b’Abanyarwanda ahita ajya mu modoka imwerekeza kuri hoteli agiye kuba acumbitseho.

Uyu muhanzi azataramira Abanyarwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Ugushyingo 2021, mu gitaramo kizabera muri Kigali Arena. Yageze mu Rwanda mbere y’iminsi ibiri kugira ngo igitaramo cye kibe, kuko biteganyijwe ko azasura ibice bitandukanye nyaburanga by’u Rwanda.

Iki gitaramo azagihuriramo n’abahanzi bo mu Rwanda barimo Kivumbi, Mike Kayihura, Social Mula na Bull Dogg.

Uyu muhanzi afite imyaka 21 y’amavuko. Yavutse tariki 1 Gicurasi 2000, muri Leta ya Edo muri Nigeria.

Yamenyekanye cyane mu 2019 ubwo yasohoraga indirimbo "Iron man". Iyi ndirimbo ye yanagaragaye mu z’impeshyi Barack Obama yakundaga kumva (playlist).

Mu 2019 yasinye amasezerano na Jonzing World, Ikigo cya kabiri cya Mavin Records ya Don Jazzy yamamaye muri Afurika, cyanazamukiyemo abahanzi barimo Tiwa Savage.

Rema yamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo "Dumebi", "Why", "Corny", "American Love", "Spiderman", "Trap Out the Submarine", "Bad Commando", "Lady", "Dumebi" yanaje gusubiramo ari kumwe n’umuhanzikazi w’Umunyamerika Becky G, "Beamer (Bad Boys)", "Ginger Me", "Woman", "Peace of Mind", "Bounce", "Soundgasm" n’izindi.

Rema agezweho cyane mu rubyiruko
Uyu muhanzi yakomeje gushishikariza abantu kuzitabira igitaramo afite mu Rwanda
Uyu muhanzi yakomeje gushishikariza abantu kuzitabira igitaramo afite mu Rwanda
Rema azaririmba mu gitaramo cya BK All Star Game
Umuririmbyi Rema yageze mu Rwanda
Uyu muhanzi yageze i Kigali aherekejwe n'itsinda ry'abantu bamufasha mu muziki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .