Kwamamaza

REMA iri gushakisha inkomoko y’urwevu ruri kugwa muri Kigali

Yanditswe kuya 25-08-2016 saa 15:51' na Thamimu Hakizimana


Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije, REMA cyatangaje ko kiri gukurikirana inkomoko y’ibisa n’urwevu biri kugwa hirya no hino mu mujyi wa Kigali.

Abaturage bo mu mirenge itandukanye yo mu Turere tw’Umujyi wa Kigali bavuga ko batangiye kubona uru rwevu mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki ya 24 Kanama 2016, ariko ngo bayoberwa ibyo ari byo kubera uburyo byagaragaye mu bice byinshi.

Urwevu ni umwanda usigara nyuma yo gushya kw’ibyatsi nk’ishinge, amashara n’ibindi cyangwa ibiti byoroshye nk’urubingo, ibikenyeri byaba iby’amasaka cyangwa ibigori, ushobora gutumuka iyo uhushywe n’umuyaga.

Abatuye mu mirenge irimo Nyarugenge, Nyamirambo,Nyakabanda,Kimisagara, Gatsata,Kinyinya Kicukiro n’ahandi batanze ubuhamya ko babonye uru rwevu uhereye mu gitondo cy’ejo hashize.

Ubundi buhamya bw’abaturutse mu bice byo mu Bugesera na Gahanga mu Karere ka Kicukiro buvuga ko na ho iri vu ryahagaragaye ariko kugeza ubu ntiharamenyekana imvano yaryo.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije REMA cyanditse ku rubuga rwacyo rwa Twitter ko byaturutse ku bintu bishobora kuba byatwikiwe ku gasozi mu bice bimwe na bimwe kandi ko kiri kubikurikirana.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na bamwe mu baturage bavuze ko bifuza kumenya imvano y’ibi bintu.

Mutuyimana Antoine utuye mu Murenge wa Kimisagara yagize ati “ Mudufashe mutubarize ibyo ari byo kuko umuntu ari kubisanga ahantu hose haba mu byombo ku buryo dufite impungenge z’uko bishobora kudutera indwara.”

Mukeshimana ukora akazi k’isuku mu Mujyi wa Kigali yagize ati “ Njye ndakubwiye ejo niriwe mbikubura umunsi wose kuko aho namaraga gukubura nongeraga nkasanga byahagarutse ku buryo byagezeho ntangira kubyibazaho kubera uburyo n’abahisi n’abagenzi bose ari byo bari bagize ibiganiro gusa.”

Uru rwevu inkomoko yarwo ntiramenyekana
REMA yatangaje ko byaturutse ku bintu byatwitswe bitaramenyekana

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Sunday 25 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved