00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

REG yisobanuye ku bibazo by’imicungire y’umutungo mu bigo biyishamikiyeho

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 9 Nzeri 2021 saa 12:33
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu gishnzwe gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi, REG, cyitabye Komisiyo Ishinzwe gukurikirana Imikoreshereze y’Umutungo wa Leta, ngo cyisobanure ku bibazo by’imicungire y’umutungo urimo n’utimukanwa, ibihombo mu bucuruzi bw’amashanyarazi n’ibindi.

Ibi bibazo ni ibyagaragajwe muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’imyaka itatu, 2017/2018; 2018/2019 na 2019/2020 biri muri REG n’ibigo biyishamikiyeho birimo igishinzwe gutunganya ibikorwaremezo by’amashanyarazi (EDCL) n’igishinzwe ubucuruzi bw’amashanyarazi (EUCL).

Muri rusange byagaragaye ko REG ifite ibirarane by’imisoro bigera kuri miliyoni 500 z’amafaranga y’u Rwanda ikaba inatinda kwishyura abayiha ibikoresho.

REG iberewemo amadeni agera kuri miliyari ebyiri bitizewe ko azagaruzwa n’indi myenda igera kuri miliyari 12 Frw yakomotse ku Kigo cyahoze cyitwa EWSA.

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Obadiah Biraro, yavuze ko gucunga amasezerano muri EDCL bitarafata umurongo neza ndetse EUCL ikorera mu gihombo mu gihe ari ikigo gikora ubucuruzi.

Yatanze urugero rw’uruganda rutunganya amashanyarazi akomoka kuri nyiramugengeri rwa Gishoma, rutaratanga umusaruro kuva mu 2017 nyamara rwarashowemo agera kuri miliyari 40.

Biraro yasabye ko Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ndetse na Minisiteri y’Ibikorwaremezo ko byakurikiranira hafi REG n’ibigo biyishamikiyeho.

Iyi raporo igaragaza ko mu bibanza bya REG bigera kuri 429 biri hirya no hino mu gihugu, 386 bitanditse bivuze ko nta byangombwa by’ubutaka bwabyo iki kigo kigira. REG kandi ibarwaho inzu zangiritse zirimo iziherereye mu turere twa Karongi, Kirehe, Nyamasheke, Rusizi, Nyanza, Rubavu na Burera zikaba zidasanwa nyamara zifite agaciro kanini.

Umuyobozi wa REG, Ron Weiss, yavuze ko mu bibazo byagaragajwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta hari ibyo babashije gukemura nubwo inzira ikiri ndende.

Ati “Turi gukorana bya hafi n’Abagize Inama y’Ubutegetsi mu gukemura ibibazo byagaragajwe. Turimo gukora cyane ngo dukemure ibibazo byose byagaragajwe. Turi guhindura imikorere haba mu bijyanye n’icungamutungo ndetse no guhesha agaciro amafaranga aba yashowe.”

Yakomeje agira ati “Turabizi ko ari ngombwa kugira ibyangombwa by’umutungo, turi gushyira imbaraga mu gushaka ibyangombwa by’ubutaka.”

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Uwase Patricie, yijeje ko ibibazo by’inzu zangiritse zibarwa mu mutungo wa REG, bigiye gukurikiranwa zigasurwa hakarebwa uko zabyazwa umusaruro.

REG yagiriwe inama yo gukomeza guhuza inganda zitanga amashanyarazi hirya no hino mu gihugu, ku ikoranabuhanga rya SCADA kugira ngo hamenyekane umuriro ucuruzwa n’abo ucuruzwaho kugira ngo hirindwe ibihombo bigenda bigaragara.

Abayobozi ba REG n'ibigo biyishamikiyeho batanze ibisobanuro hakoreshejwe ikoranabuhanga rya Webex
Depite Murara Jean Damascène uri mu bagize PAC; Perezida wa PAC, Muhakwa Valens; Visi Perezida wa PAC, Depite Uwineza Beline na Depite Ntezimana Jean Claude bakurikiye ibisobanuro by'abayobozi ba REG
Visi Perezida wa PAC, Depite Uwineza Beline
Perezida wa PAC, Muhakwa Valens
Depite Bakundufite Christine, umwe mu bagize PAC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .