REG yatangije ikoranabuhanga rizafasha kwihutisha serivisi zirimo n’ibijyanye n’ingurane

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 10 Ukwakira 2018 saa 08:04
Yasuwe :
0 0

Imbuga eshatu za internet zirimo urureberwaho amakuru y’ingurane, urwo gusabiraho amashanyarazi n’urushya ruriho serivisi za Sosiyete ishinzwe Ingufu mu Rwanda (REG), zigiye kwifashishwa mu korohereza abafatabuguzi.

Umuhango wo kumurika izi mbuga wabereye ku cyicaro gikuru cya REG, ku wa 9 Ukwakira 2018.

Hazibandwa kuri serivisi zirimo urubuga ruvuguruye rufite amakuru ya REG ashobora no kwifashishwa mu bushakashatsi; urushakirwaho amakuru y’ingurane n’urusabirwaho guhabwa amashanyarazi.

Umuyobozi Mukuru wa REG, Eng. Ron Weiss, yatangaje ko aya mavugurura azabafasha guhana amakuru n’abafatabuguzi no kubagezaho serivisi zihuse.

Yagize ati “Turifuza ko abafatabuguzi bacu babasha gusaba no kubona serivisi mu buryo buboroheye kurushaho. Ubu ntibikiri ngombwa ko umufatabuguzi aza ku biro n’amashami byacu uko akeneye serivisi. Ashobora kwifashisha ikoranabuhanga bakatugeraho biboroheye.”

Weiss yavuze ko intego ya REG ari ukorohereza abakora ubucuruzi mu Rwanda binyuze no mu kugabanya igihe bategerezaga nyuma yo kwandika basaba.

Ati ‘‘Twihaye intego yo kugabanya igihe kikagera ku minsi 20 ivuye kuri 36 ngo umuntu abe abonye amashanyarazi. Abakiliya banini bakoresha umuriro mwinshi barimo inganda nini n’amahoteli manini. Abakiliya bato bashobora gukomeza kutugana no ku mashami yacu.’’

Urubuga rushya rw’amakuru rwa REG ruvuguruye ruriho amakuru y’ingenzi nk’ayerekeye ahateganyijwe kubura umuriro, ibiciro by’amashanyarazi, ay’imishinga itandukanye, ibibazo bikunze kubazwa n’ibisubizo byabyo, serivisi za REG, imibare y’ingenzi y’urwego rw’ingufu, aho batanga amakuru ya ruswa n’ibindi.

Urubuga rwo gusabiraho amashyanyarazi rwashyizweho mu korohereza abashaka gutangira gushora imari yabo mu bikorwa bibyara inyungu. Kurugeraho ni ukunyura kuri http://www.reg.rw/home/ ukareba ahagana hejuru handitse “New connection request.”

REG kandi yanamuritse urubuga rureberwaho amakuru ajyanye n’ingurane mu gushakira umuti urambye ikibazo cy’amakuru yerekeye dosiye zizikomokaho.

Uwagenewe ingurane y’ibyangijwe mu iyubakwa ry’imiyoboro n’ingomero by’amashanyarazi, ashyiramo nomero ye y’indangamuntu, akabona amakuru yose yerekeye dosiye ye.

Weiss ati “Urubuga twamuritse ruriho uburyo abantu bakoresha mu gusaba amashanyarazi ku nshuro ya mbere. Aho kuza mu biro byacu kuzuza inyandiko, babikora kuri internet. Indi serivisi ni ijyanye n’ingurane. Murabizi ko abakiliya bacu bafite icyo kibazo, bazaba bafite uburyo bwo kureba aho dosiye yabo igeze n’amakuru ayerekeye.’’

Umufatabuguzi azajya yishyurwa bisanzwe binyuze kuri banki asanzwe akoresha.

Abakiliya badafite uburyo bwo kubona mudasobwa bazajya bafashirizwa ahari amashami ya REG.

Uru rubuga ruri mu Cyongereza, biteganyijwe ko ruzanashyirwa mu Kinyarwanda ndetse n’Igifaransa.

Mu Ugushyingo kandi REG izatangiza urubuga ruzashakirwaho fagitire n’amakuru yose y’ubwishyu ku bakiliya bishyura nyuma yo gukoresha umuriro.

Abanyarwanda bagerwaho n’amashanyarazi bangana na 46,46%. Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi 2017-2024 biteganyijwe ko azaba abageraho 100% mu 2024.

Umuyobozi Mukuru wa REG, Ron Weiss, yatangaje ko aya mavugurura agamije gukomeza kunoza serivisi zihabwa abakiliya
Abayobozi basobanuriye abanyamakuru ko bafite intego yo gutanga serivisi nziza ku Banyarwanda
Umuyobozi ushinzwe Ikoranabuhanga mu Kigo igishinzwe gutunganya amashanyarazi (EUCL), Mupole Noella asobanura imikorere y’urubuga rushya
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe gutunganya Amashanyarazi (EUCL), Mag. Eng. Kalisa Jean Claude, yavuze ko amavugurura ari gukorwa nta ngaruka azagira ku bakozi
REG yatangije urubuga rushya rufite imiterere irwemerera gutanga serivisi nyinshi
Umuyobozi Mukuru wa REG, Ron Weiss mu kiganiro n'itangazamakuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza