REG yasobanuye impamvu ibereyemo umwenda abaturage barenga 3000

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 2 Ukwakira 2016 saa 09:51
Yasuwe :
0 0

Amakimbirane ashingiye ku masambu ni kimwe mu byo REG yabwiye Abadepite bagize PAC, ko ari inzitizi ituma itarangiza kwishyura abaturage igomba guha ingurane y’ubutaka bwabo iba yifashishije mu bikorwa byo gukwirakwiza amashanyarazi.

Hirya no hino mu Rwanda, hajya humvikana abaturage batunga intoki iyahoze ari EWSA, bavuga ko bangirijwe imyaka cyangwa ubutaka bwabo bwakoreshejwe mu gukwirakwiza amashanyarazi, ariko bakaba batarigeze bahabwa ingurane.

Ibi kandi byahamijwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta muri Raporo ye yo mu 2014/2015, aho yagaragaje ko hari abaturage baberewemo umwenda kandi w’igihe kirekire, ari na byo byatumye Abadepite bagize Komisiyo Ishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’imari n’umutungo wa Leta (PAC) basaba ibisobanuro ngo bamenye aho kwishyura bigeze.

Mu bisobanuro byatanzwe, Jean Bosco Mugiraneza, Umuyobozi wa REG, yavuze ko abaturage bari baberewemo umwenda mbere bageraga ku 16.000, bari bafitiwe amafaranga agera muri miliyari 4.6, ariko hasigaye bake bagera ku bihumbi 3200, bafitiwe umwenda ugera kuri miliyoni 760.

Emmanuel Kamanzi, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ingufu (EDCL) yavuze ko abo batarishyurwa hagiye hazamo imbogamizi nyinshi zirimo n’ibibazo by’amakimbirane mu miryango.

Ati “Akenshi twagiye tugira ibibazo byinshi bitandukanye, icya mbere hari ibibazo bituruka ku mibanire yo mu ngo, aho usanga umugore n’umugabo batumvikana ku bijyanye n’isambu, ku bijyanye na konti igomba kwishyurwaho, ugasanga ibyangiritse biri mu maboko y’umwana kandi ibipapuro by’ubutaka byanditse ku mazina ya Se.”

Yakomeje avuga ko hari n’aho basabaga konti zo kwishyurirwaho bamwe bagatanga izitari izabo, ati “Ahandi ugasanga kuko basabye konti zo kwishyurirwaho akazana iya mushiki we agashyiraho.”

Akomeza avuga ko ako kavuyo katabashije gukurwamo mbere y’igihe ngo n’abantu babikurikirane, kateje ibyo birarane, bituma abaturage benshi bavuga ko REG itabishyura.

Icyakora ngo n’abo batarishyura REG ntiyatereye agati mu ryinyo, ahubwo ikorana n’Ubuyobozi mu nzego z’ibanze ngo bakore ubukangurambaga, abaturage babashe gusobanukirwa, maze buzuze ibisabwa bishyurwe.

Kamanzi ati “Abasigaye ni bo bake, kandi twihaye nk’intego ko, abaturage badufashije n’ubuyobozi mu nzego z’ibanze bukadufasha, iki kibazo twakirangiza bitarenze Ugushyingo.”

Hari abaturage bahejeje REG na WASAC mu cyeragati…

N’ubwo hari abagomba kwishyurwa, hari n’ababereyemo REG na WASAC umwenda uremereye, ukaba ari umurage iyahoze ari EWSA yasigiye ibyo bigo byombi bigikomokamo.

Ubwo ibyo bigo byitabaga PAC kuwa 30 Nzeri, Abadepite mu gusuzuma aho REG igeze yishyuza amafaranga agera kuri miliyari 13 nk’umwenda w’igihe kirekire wari ufitwe n’abafatabuguzi batandukanye nk’uko byagaragajwe muri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta, basobanuriwe ko igice kinini cyawo cyamaze kwishyuzwa, asigaye nayo ngo harimo ayizewe kuzishyurwa nihashyirwamo ingufu, ariko ngo hari n’andi adafitiwe icyizere.

Ayo mafaranga atarishyuzwa asaga miliyari eshatu z’amanyarwanda, akaba akomoka ku muriro wakoreshejwe n’abantu ku giti cyabo, ibigo cyangwa inganda.

Bamwe muri abo bantu ngo bimuwe ku nyungu rusange, abandi bimuwe bakurwa mu manegeka, bityo bagenda hadafashwe ibimenyetso bishobora gutuma hamenyekana aho baherereye ngo bazakurikiranwe bishyuzwe.

Hari kandi umwenda ibigo ndetse n’inganda byari bibereyemo EWSA, ariko ubu bikaba byarasenyutse cyangwa byarasheshwe utabanje gukurwamo, bityo ubu bikaba bigoye kubona uwo wishyuza.

WASAC yirengera amakosa y’abo bakoreye mu ngata

Amakosa yagaragaye muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, akomoka mu yahoze ari EWSA yagabanyijwemo sosiyete ebyiri, REG na WASAC, ari na yo mpamvu Abadepite bari batumije abayobozi b’ibyo bigo byombi ariko ngo bazitabire hamwe n’abayoboraga icyo kigo cyari gishinzwe guteza imbere ingufu, amazi n’isukura ubu kitakibaho.

Mu gusaba ibisobanuro ku makosa ya WASAC hagasubiza Jean Bosco Mugiraneza uyobora REG, byatumye Umuyobozi wa PAC, Depite Nkusi Juvenal abaza impamvu icyo kigo hamwe na WASAC bari gusubiriza abo basimbuye, anabaza impamvu bo batiyiziye.

Mugiraneza yasubije ko batigeze bamenyesha abari abayobozi ba WASAC, kuko nta bubasha bari bakibafiteho, ku buryo bumvaga Inteko Ishinga Amategeko ari yo yagombaga kubitumiriza ubwayo.

Depite Nkusi yahise asobanura ko REG na WASAC ari bo bagombaga kubamenyesha kuko ari nabo bazi aho baherereye, ibyo byananirana banze kwitaba hakabona kwitabazwa ubundi buryo cyangwa izindi nzego.

Icyahoze ari Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ingufu, amazi n’isukura (EWSA) cyashyizweho mu 2010, ariko Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 23/10/2013 yemeje ko kigabanywamo amasosiyete abiri arimo imwe ishinzwe ingufu, REG n’indi ishinzwe amazi n’isukura, WASAC, akaba agomba gukora nk’amasosiyete y’ubucuruzi hagamijwe kunoza imikorere.

REG na yo yagabanyijwemo ibigo bibiri, birimo igishinzwe guteza imbere ingufu (Energy Development Corporation Limited/EDCL) n’igishinzwe gutunganya amashanyarazi (Energy Utility Corporation/EUCL).

Umuyobozi wa REG, Jean Jean-Bosco Mugiraneza (hagati) na Eng Jean Claude Kalisa uyobora EUCL na Emmanuel Kamanzi wa EDCL baganira n’abanyamakuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza