REB yavuze ku irengero rya gahunda yo kwigira ubuntu kw’abana ba mwarimu

Yanditswe na Mugabo Jean d’Amour
Kuya 12 Mata 2018 saa 07:48
Yasuwe :
0 0

Ni kenshi humvikana amajwi y’abarimu bataka ko imishahara yabo itajyanye n’ibiciro biri ku isoko ndetse ko ntaho ihuriye n’iy’abandi bakozi ba Leta banganya amashuri na bo.

Mu gusubiza abarimu, Guverinoma y’u Rwanda yagiye ishyiraho gahunda zitandukanye zirimo koperative yo kubitsa no kuguriza izwi nka “Umwalimu Sacco” yashowemo miliyari 30 z’amafaranga y’u Rwanda ndetse hashyizweho Sitati yihariye igenga abarimu mu 2016 iteganya uko umwarimu agomba kuzamurirwa umushahara buri myaka itatu no guhabwa agahimbazamusyi kagera kuri 5% y’umushahara fatizo buri mwaka.

Nyamara n’ubu iyo uganiriye n’abarimu usanga bavuga ko ibyakozwe bifite akamaro ariko ko ari nk’agatonyanga mu nyanja kuko ibyo bagenerwa bitarageza ku byo bakenera mu buzima bwa buri munsi.

Kwigira ubuntu kw’abana ba mwalimu kwarengeye he?

Hari ku wa 9 Kamena 2015 kuri Sports View Hotel Kicukiro ubwo uwari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Olivier Rwamukwaya, yabwiraga itangazamakuru ko Leta yateganyaga kujya yishyurira ikiguzi cy’uburezi abana babiri ba mwarimu kuva mu mashuri y’incuke kugera mu mashuri makuru, hagamijwe guteza imbere imibereho myiza y’abarimu kugira ngo ireme ry’uburezi na ryo rigerweho.

Yagiraga ati “Turatekereza kureba mu gihe kiri imbere uburyo nibura abana babiri b’umwarimu bakwigira ubuntu, hari n’ibindi dutekereza kandi tunabagisha inama kugira ngo tudatekereza mu ruhande rwacu ariko tutazi ibyabagirira akamaro.”

Mu kiganiro cyihariye Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB), Dr Ndayambaje Irenée yahaye IGIHE, yavuze ko gahunda yo gufasha abana ba mwarimu kwigira ubuntu yashyizwe ku munzani bikagaragara ko itagera ku barimu bose kuko udafite umwana ntacyo yamumarira maze yizeza abarimu ko hari gahunda Leta yamaze kubategurira zigamije guteza imbere imibereho yabo kandi zikazagera kuri bose.

Yagize ati “Duha agaciro kenshi mwarimu n’akazi akora. Ibijyanye n’uburyo bafashwamo birahari; ubu tuganira hari byinshi birimo gukorwa kugira ngo mwarimu afashwe kubaho neza, hari gahunda zigiye gukurikira zinarenze ibyo byo gufasha umwana wa mwarimu. Naho kuvuga ngo umwana wa mwarimu ni we wafashwa… none se udafite umwana we? Ntabwo umwarimu wese yategereza gufashwa ari uko afite umwana.”

Yongeyeho ati “Icyatumye ibyo byose bidahita bishyirwa mu bikorwa ni ukubanza gushyira ku munzani, bamwe bari kuvuga ngo twebwe se tudafite abana? Habaho uburyo bwo gushyira ku munzani ukareba ko gahunda nitangira ibyiciro byose bizayibonamo. Kandi ubu tuganira rwose, si ibintu byo kugira ngo tubashimishe, gahunda zirahari, ni uko zitaremezwa n’urwego rubifitiye ububasha ngo zibe zatangazwa ariko zirahari, zirahari kandi bategereze mu gihe cya vuba, bumve ko tubatekerezaho kuko tubafite mu nshingano.”

Agahimbazamusyi kari hafi

Dr Ndayambaje yijeje abarimu ko amafaranga bemererwa na sitati yihariye arimo kongererwa imishahara n’agahimbazamusyi ateganyijwe mu ngengo y’imari itaha izatangira muri Nyakanga.

Ati “Ikintu gishimishije ni uko sitati yihariye ya mwarimu yasotse, ibyo rero biramuha amahirwe yo kugira ngo azamuke mu buryo bw’intambike n’impagarike. Nk’uko abandi bakoze bagenda bazamurwa, bongererwa ibyo babona, na mwarimu ibyo biramuteganyirijwe ndetse muri iyi ngengo y’imari tugiye kwinjiramo ndetse twamaze gushyikiriza Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi kandi ikayiha umugisha, ayo mafaranga arateganyijwe kandi azatangwa.”

Yibukije abarimu ko igihugu kibitezeho byinshi bityo ko bakwiye gukorana umuhate akazi bashinzwe “kugira ngo u Rwanda dushaka ruzubakira ku bumenyi tuzarugereho koko.”

Iteka rya Perezida rishyiraho sitati yihariye igenga abarimu b’amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye riteganya ko umwarimu azamurwa mu ntera n’umushahara we ukazamurwa nyuma ya buri myaka itatu hashingiwe ku isuzumabushobozi ry’imikorere n’imyitwarire ye mu rwego rw’akazi.

Ingingo ya 36 ivuga ko umwarimu ahabwa ishimwe ritangwa buri mwaka hashingiwe ku musaruro w’ibikorwa wavuye mu isuzumabushobozi akorerwa buri mwaka. Iryo shimwe ribarwa hashingiwe ku mushahara fatizo umwarimu agenerwa, rikaba ringana na 5% ku mwarimu wagize amanota angana cyangwa ari hejuru ya 80% na 3% ku mwarimu wagize amanota angana cyangwa ari hejuru ya 70% ariko atageze kuri 80%.

Umwarimu wagize amanota angana cyangwa ari hejuru ya 60% ariko atageze kuri 70% nta shimwe ahabwa naho uwagize amanota atageze kuri 60% asezererwa mu kazi nta mperekeza ahawe.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB), Dr Ndayambaje Irenée yahaye IGIHE, yavuze ko gahunda yo gufasha abana ba mwarimu kwigira ubuntu yashyizwe ku munzani bikagaragara ko itagera ku barimu bose

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza