REB yasabye amashuri yose gushyira imirindankuba ku nyubako

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Gicurasi 2018 saa 03:41
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB), cyasabye amashuri yose gushyira imirindankuba ku nyubako z’ibyumba byigishirizwamo kugira ngo hakumirwe ibiza cyane cyane inkuba zishobora guhungabanya umutekano w’abanyeshuri.

Ibiza biturutse ahanini ku mvura bimaze guhitana abarenga 116 mu gihe cy’amezi ane gusa y’uyu mwaka, aho inkuba ziri ku mwanya wa mbere mu byatwaye ubuzima bwa benshi ku buryo hakenewe ingamba zifatika mu kurinda abaturage.

Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Ndayambaje Irenée, yabwiye RBA ko amashuri akwiye gutekereza uko yashyira imirindankuba ku nyubako, kugira ngo ishuri ribe inshuti y’umwana koko, ahantu agomba kujya akumva aratekanye.

Yagize ati “Niyo mpamvu twifuza ko muri ya mafaranga ahabwa amashuri, muri bwa bushobozi amashuri agenda yishakamo mu buryo butandukanye, icyo kintu cyatekerezwaho kigashyirwa ku isonga kuko ari ngombwa kurengera ubuzima bw’abana.”

Imibare ya Minisiteri Ishinzwe Impunzi n’Imicungire y’Ibiza mu Rwanda (Midimar), igaragaza ko kuva muri Mutarama kugeza ku wa 30 Mata 2018, mu gihugu hose abantu 116 bahitanywe n’ibiza, 207 barakomereka. Inzu 4130 zarangiritse, izigera ku 1201 zisenyuka burundu, amatungo 705 arapfa n’ibiraro 33 birasenyuka. Mu bindi bikorwa byangijwe n’ibiza birimo imihanda 12 yangiritse n’insengero zirindwi zasenyutse.

Iyi Minisiteri itangaza ko inkuba n’inkangu ari byo biza byahitanye abantu kuva muri Mutarama 2018 kugeza ku wa 27 Mata 2018. Urugero nko kuva muri Mutarama kugeza tariki 16 Mata 2018, mu gihugu hose mu bantu 51 bahitanywe n’ibiza barimo 31 bishwe n’inkuba.

Midimar ivuga ko igikenewe ari uko ahantu hahurira abantu benshi hagomba kujya umurindankuba. Aha harimo inyubako nk’urusengero, ivuriro, ishuri, inzu y’ubuyobozi n’ahandi.

Inkuba zikubita abantu igihe batega amazi mu mvura, igihe imvura igwa batagiye kugama, bari kugenda mu mitaka.

Kuzirinda harimo kutajya ahantu hasumba ahandi, kutajya ku bintu bitambutsa amashanyarazi mu gihe cy’imvura, kugama imvura ntigwe ngo ugume ku gasozi, kureka gukoresha telefoni imvura igwa, kutareka amazi, kutikwikira imitaka n’ibindi.

Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Ndayambaje Irenée, yavuze ko amashuri akwiye gutekereza uko yashyira imirindankuba ku nyubako

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza