REB yaburiye abarimu baha abanyeshuri ibihano bibabaza umubiri

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 11 Kamena 2018 saa 01:34
Yasuwe :
1 0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi (REB) cyasabye abarimu gucika ku bihano bibabaza umubiri baha abanyeshuri bikaba byabasigira ubumuga cyangwa ubusembwa, bitabaye ibyo bakaba batakaza akazi kandi bagakurikiranwa n’ubutabera.

Ibihano abarimu baha abanyeshuri bikunda kuvugwaho ko hari igihe bibagiraho ingaruka zitandukanye haba ku mubiri, ku mutima ndetse no mu mitekerereze ku buryo bamwe bibaviramo guta ishuri.

Mu 2016 umwarimukazi wo ku Kigo cy’amashuri abanza cya Nyundo giherereye mu Murenge wa Rongi, Akarere ka Muhanga, yakubise umunyeshuri akabaru k’inkoni kagwa mu jisho rya mugenzi we rirameneka, rirahuma burundu.

Muri Gicurasi uyu mwaka nabwo abarimu babiri bo mu kigo cya TTC Bicumbi mu Karere ka Rwamagana, bakubise abanyeshuri 21 bishimiye itsinzi ya Real Madrid bagateza urusaku mu kigo, babagaragura no mu byondo bibaviramo guhungabana ku buryo banashyizwe mu bitaro.

Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr Ndayambaje Irénée, yavuze ko abarimu bahana abanyeshuri muri ubu buryo bakwiye kubicikaho kuko ingaruka nabo zitazabasiga.

Yagize ati “Hari abarimu tujya twumva bahanisha abanyeshuri ibihano bibabaza umubiri bikaba byanabagiraho ingaruka zitandukanye haba ku mubiri ndetse mu bwonko, aho usanga hari abana bata ishuri cyangwa se abandi bagatangira gutsindwa kubera ibihano runaka bahawe n’abarimu.”

Yakomeje agira ati “Ibyo rero ntibyemewe, hemewe ibihano bigengwa n’amategeko ngengamyitwarire bitarimo gukubita kandi bitababaza umubiri. Abarimu bahana abana nabi bikabagiraho ingaruka zitandukanye bajye bibuka ko nabo ubwabo izo ngaruka zitabasiga kuko hari igihe bishobora kubaviramo kwirukanwa mu kazi ndetse no gukurikiranwa mu butabera.”

Amabwiriza ya Minisiteri y’Uburezi yo muri Gicurasi 2017 yashyizeho imirongo migari ishingirwaho n’ishuri mu gushyiraho amategeko ngengamikorere y’ishuri ry’incuke, iribanza, iryisumbuye, iry’inyigisho rusange n’ubumenyingiro, mu ngingo ya 26 avuga ko ibihano bigomba gutangwa hakurikijwe ikigero cy’imyaka umwana arimo.

Hari aho iyo ngingo igira iti “Kirazira gukubita, kubabaza umubiri mu buryo ubwo aribwo bwose, gusesereza gutuka no gutesha agaciro uwakoze ikosa.”

Ayo mabwiriza anavuga ko iyo igihano cyemejwe ari icyo kwirukana uwakoze ikosa, kibanza kwemezwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge ishuri riherereyemo kandi bikamenyeshwa ubuyobozi bw’Akarere.

Abarimu basabwe kwirinda ibihano bibabaza umubiri ku bo bigisha

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza