REB yabeshyuje iby’ikorwa ry’ikizamini cy’Icyongereza ku barimu

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 7 Nzeri 2018 saa 02:42
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’igihugu cy’uburezi REB, cyanyomoje amakuru amaze igihe akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga ko muri Mutarama 2019, hazakorwa ibizamini by’icyongereza ku barimu b’amashuri abanza n’ayisumbuye.

Amakuru yavugaga ko abarimu b’amashuri abanza n’ayisumbuye bazakora ibizamini by’icyongereza n’ikoranabuhanga, ku matariki ya 14, 14, 16 na 17 Mutarama 2019.

Ubuyobozi bwa REB bubinyujije ku rukuta rwa Twitter, bwasobanuye ko ayo makuru ari ibinyoma.

Bugira buti “Byatugaragariye y’uko ubu butumwa bwaje buturutse ku mbuga za Whatsapp, tukaba tugira ngo tubamenyeshe ko ubwo butumwa ari ikinyoma”.

REB yakomeje igira iti “Turabibutsa ko amakuru yose ajyanye n’uburezi igihe cyose asohoka mu buryo bukurikije amatego, byasinywe n’abifitiye ububasha.”

Muri Nyakanga uyu mwaka, Umuyobozi wa REB, Dr Ndayambaje Irénée, nibwo yavuze ko abarimu bari mu kazi n’abashya bazajya bakora ikizamini cy’ikoranabuhanga n’icyongereza.

Yvuze ko utsinzwe rimwe azajya ahabwa amahirwe, yakongera gutsindwa agasimbuzwa.

Ati “Yaba abinjira mu kazi n’abagasanzwemo bagomba gukora ikizamini cy’ikoranabuhanga n’Icyongereza, abasanzwemo nibakigaragazamo intege nke tuzabafasha kwifasha, nibyanga basezererwe hakomeze abashoboye”.

Dr Ndayambaje yavuze ko ibi ari byo bizafasha kugera ku ireme ry’uburezi u Rwanda rwifuza.

Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa abarimu bigisha mu mashuri abanza n’ayisumubuye barenga ibihumbi 63, aho bose bateganyirijwe kuzakora ikizamini cy’Icyongereza n’ikoranabuhanga, gusa nta gihe kizwi ibizamini bizakorerwaho.

Dr Ndayambaje uyobora REB aherutse gutangaza ko ikizamini cy'Icyongereza ku barimu kigamije kunoza ireme ry'uburezi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza