Kwamamaza

RDF yerekanye uburyo akazi k’ubuvuzi muri Centrafrique kari injyanamuntu

Yanditswe kuya 10-08-2016 saa 18:44' na Ntakirutimana Deus


Ibibazo by’umutekano muke muri Centrafrique, gukora akazi katari ak’ubuvuzi, kubaka ibitaro, izuba ryinshi n’ibindi, ni ibibazo bitandukanye ingabo z’u Rwanda zigizwe n’abaganga zahuye nabyo muri icyo gihugu nyamara bitazikomye mu nkokora.

Mu butumwa bwa Loni muri Centrafrique(Minusca) ingabo z’u Rwanda zimazemo umwaka zavuye abasirikare n’abakozi ba loni basaga 2600. Abagera kuri 30% babazwe indwara zirimo iz’amagufwa, abasaga 60% bavurwa izindi ndwara zitandukanye.

Bubatse kandi ibitaro byo ku rwego rwa kabiri, bitanga serivisi z’ubuzima, ku buryo abarwayi byananiwe boherezwa hanze ya Centrafrique.

Lt Col Dr Mukimbili Edmond, umwe mu bari bayoboye izo ngabo yavuze ko ingorane bahuye na zo muri ako kazi zitabakomye mu nkokora.

Ati “Nitwe tsinda ry’abasirikare b’abaganga twari tugiyeyo bwa mbere, hari ahantu hatari ikintu na kimwe, hari ishyamba tugomba kuritema, kubaka ibitaro no gushyiramo ibikoresho. Iyo ugeze ahantu ari wowe utangira igikorwa biravuna, twagiye turi abaganga ariko byabaye ngombwa ko dukora n’ibikorwa bitari ibya kiganga gusa.”

Izo mbogamizi ntizababujije gusohoza inshingano zabo, kuko bagiye bazi akazi kabategereje, ku buryo ababasimbuye batazagorwa na byinshi.

Ingabo z’u Rwanda zari muri iri tsinda zahuguye abaganga ba Loni bari muri Centrafrique, zakingiye abana, zikangurira abaturage isuku biciye mu gukora umuganda zinabakorera ibikoresho bya kandagira ukarabe.

Lt Col Dr Mukimbili yakomeje agira ati “ Twakoze twitanga ngo tudatesha agaciro izina RDF ryari ryarubatswe muri Centrafrique, muzi ko dufite ingabo i Bangui zikomeje guhesha u Rwanda ishema.”

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Lt Col Réné Ngendahimana, yavuze ko ibikorwa by’izo ngabo byashimwe n’ubuyobozi bw’ingabo za Loni ndetse n’abaturage.

Ibitaro bashinze byafashaga abasirikare n’abakozi ba loni babaga barashwe, kimwe n’abagize uburwayi nko kuribwa mu nda bakabagwa,ndetse n’abagore bakavurwa abandi bagafashwa kubyara.

Brig Gen Murari Chris wakiriye abo basirikare mu izina ry’Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda, yabashimiye uburyo bahesheje u Rwanda ishema bitwara neza mu kazi kabo bigatuma n’u Rwanda rushimwa.

Yabasabye gukomeza ibikorwa by’ubwitange bavura Abanyarwanda, ku buryo isura bagaragaje muri Centrafrique bazayigumana no mu kazi kabo mu Rwanda, bagafasha igihugu gukomeza gutera imbere ku rwego cyiyemeje.

Izo ngabo z’abaganga zageze mu Rwanda ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki ya 10 Kanama 2016, zasimbuwe na bagenzi babo 70 buriye indege mu gitondo.

Ingabo zivuye mu butumwa muri Centrafrique zigeze i Kigali
Lt Col Ngendahimana aganira n'abanyamakuru
Lt Col Dr Mukimbili Edmond aganira n'abanyamakuru
Umwe mu bari bagize izo ngabo asuhuza ababakiriye bageze i Kigali
Lt Col Dr Mukimbili, asuhuza Brig. Gen. Murari wari uhagarariye Umugaba mukuru w'ingabo z'u Rwanda

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Tuesday 27 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved