00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDF ikomeje gucyura impunzi i Cabo Delgado, urugamba rwo rwambikaniye mu mashyamba ya Siri

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 2 Nzeri 2021 saa 03:05
Yasuwe :
0 0

Ingabo z’u Rwanda, RDF, zifatanyije n’iza Mozambique, FADM, zikomeje ibikorwa byo gucyura impunzi zari zarakuwe mu byazo n’intambara y’ibyihebe, imaze imyaka ine mu Ntara ya Cabo Delgado mu Majyaruguru y’iki gihugu.

Ni ibikorwa byatangiye ku wa 28 Kanama 2021 mu nkambi ya Quitunda aho kugeza ubu hamaze gucyurwa abagera ku 1.245 bajyanwa mu bice bitandukanye mu Mujyi wa Palma.

Amakuru IGIHE yamanye ni uko ibi bikorwa byakomereje mu gucyura impunzi zo mu nkambi ya Patekuwa zijyanwa mu Karere ka Palma mu gace ka Mundane.

Izacyuwe tariki 1 Nzeli zari 1.205.

Ubuyobozi bw’ingabo z’ibihugu byombi butangaza ko ibikorwa byo gusubiza abaturage mu byabo bizakomereza mu zindi nkambi muri Cabo Delgado.

Ingabo z’u Rwanda na Polisi bafatanyije n’inzego za Mozambique, batanga imodoka zitwara abaturage ndetse bakabaherekeza mu nzira babacungiye umutekano kugera aho basubiye ahahoze ari mu ngo zabo.

Abaturage barenga ibihumbi 800 nibo bakuwe mu byabo n’ibikorwa by’imitwe y’iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado.

Valentim Sumail Dienga, Umuyobozi w’inkambi ya Quitunda iherereye hafi y’icyambu cya Afungi ku Nyanja y’Abahinde, aherutse kuvuga ko bashimira bikomeye abashinzwe umutekano ku ruhande rw’u Rwanda n’igihugu cyabo kuko babafashije kongera gukandagira mu Mujyi wabo wa Palma.

Yagize ati “Turabashimira ko mwaje kudutabara, ibi ni ikimenyetso ko twunze ubumwe”.

Urugamba rwo kurwanya imitwe y’iterabwoba rurakomeje

Umutwe w’iterabwoba urwanira muri Mozambique mu Ntara ya Cabo Delgado witwa “Ahlu Sunnah Wa-Jama” gusa imbere mu gihugu abaturage bawita “Al Shabaab”.

Urugamba rwo kuwurwanya rurakomeje rurangajwe imbere n’ingabo z’u Rwanda. Nyuma yo kwigarurira agace ka Mocimboa da Praia kafatwaga nk’icyicaro cy’izo nyeshyamba, ubu ibikorwa byakomereje no mu bice abo barwanyi bahungiyemo.

Agace ka mbere ingabo z’u Rwanda zakuye mu maboko y’izo nyeshyamba aho zari zahungiye ni Mbau, hasigara mu mashyamba ya Siri I na Siri II.

Hashize iminsi mike Ingabo z’u Rwanda zigabye ibitero bikomeye mu ishyamba rya Siri I. Muri iryo shyamba, izo nyeshyamba zahashinze amahema zakambitsemo ndetse zagiye zicukura n’indaki zikoresha mu kwihisha.

Ni amashyamba agoye cyane kuko ari inzitane nk’uko ishyamba rya Nyungwe rimeze. Zihafite imbunda zagiye zambura Ingabo za Leta, imodoka za gisirikare zirimo ibifaru n’ibindi.

Mu mirwanire yazo, bivugwa ko usibye kurwanira mu myobo, zahinduye n’uburyo aho abarwanyi bamwe basigaye bazamuka hejuru mu biti akaba ariho bihisha.

Impunzi zacyuwe ni izo mu nkambi ya Patekuwa
Aba baturage basubijwe mu bice bari batuyemo mu Mujyi wa Palma
Ingabo z'u Rwanda na Polisi bafatanya n'Ingabo za Mozambique muri ibi bikorwa
Abasirikare b'u Rwanda bashimwa n'abaturage bo muri Mozambique kuba barongeye kubagarurira icyizere nyuma y'igihe kinini bacunaguzwa
Mbere yo gusubizwa mu byabo, babanza kuganirizwa, bagahumurizwa ku buryo bagenda batikandagira
Ingabo z'u Rwanda n'iza Mozambique bafatanya ibikorwa byose muri uru rugamba
Abaturage basabwe kuzajya batanga amakuru mu gihe babonye umuntu batamenyereye mu gace batuyemo
Ingabo n'Abapolisi b'u Rwanda bakora iki gikorwa birinze ku buryo batakwandura icyorezo cya Covid-19
Abari bafite ibikoresho ntibabisize mu nkambi ahubwo barabitwaye kugira ngo babyifashishe mu gutangira ubuzima bushya
Aba bagore bari bishimiye kumva amagambo y'ihumure babwirwaga n'umupolisi w'u Rwanda
Imodoka za gisirikare nizo zitwara aba baturage zikabageza mu ngo zabo
Umusirikare w'u Rwanda yita ku muturage wa Mozambique wakomeretse...

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .