RDC: Impanuka y’ubwato imaze guhitana abagera kuri 30

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 Gicurasi 2019 saa 09:20
Yasuwe :
0 0

Nibura abantu 30 nibo bamaze kumenyekana ko baguye mu mpanuka y’ubwato yabereye mu kiyaga cya Mai-Ndombe kiri mu Burengerazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iyi mpanuka yabaye mu masaha akuze yo ku wa Gatandatu hafi y’igiturage cya Lokanga.

Meya w’agace ka Inongo iyo mpanuka yabereyemo, Simon Mbo Wemba yabwiye itangazamakuru ko mu mirambo imaze kuboneka harimo abagore 12, abana 11 n’abagabo barindwi.

Wemba yavuze ko iyo mibare ari iy’agateganyo, ko ishobora kwiyongera kuko imirimo yo gushakisha abandi baguye mu mpanuka igikomeje.

Ntabwo haramenyekana umubare w’abantu bari mu bwato ariko birakekwa ko babarirwa mu magana. Abagera ku 170 bamaze kurokorwa nkuko Aljazeera yabitangaje.

Ubwato ni bumwe mu buryo bukunze kwifashishwa n’abaturage ba RDC mu ngendo kubera ubunini bw’icyo gihugu gifite ibiyaga n’imigezi minini bihuza uduce tudafite ibindi bikorwa remezo nk’imihanda biduhuza.

Impanuka z’ubwato zikunze kuba muri icyo gihugu kubera ahanini ubwinshi bw’imitwaro n’abantu bagenda mu bwato ndetse akenshi nta myenda yabugenewe bambaye.

Mu kwezi gushize hari abandi bantu bapfuye bazize impanuka y’ubwato, ubwo bwarohamaga mu kiyaga cya Kivu.

Ubwato muri RDC bukunze kugenda burimo abantu benshi cyane Kandi batambaye imyenda y'ubwirinzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza