Kwamamaza

RDC: Igihugu kiri mu cyunamo cy’iminsi itatu

Yanditswe kuya 15-08-2016 saa 08:24' na Ntakirutimana Deus


Leta ya Congo Kinshasa yateguye icyunamo cy’iminsi itatu cyo guha icyubahiro abasivili 36 biciwe mu Mujyi wa Beni, mu gitero cyiswe icy’iterabwoba.

Umuvugizi wa Guverinoma Lambert Mende yatangaje ko icyo cyunamo gitangira uyu munsi tariki ya 15 Kanama kikazamara iminsi itatu. Amabendera yose agomba kuba yururukijwe kugera mu cya kabiri.

Abantu 36 barimo abagabo 22 n’abagore 14 biciwe mu gace ka Rwangoma gaherereye mu Mujyi wa Beni mu Ntara Kivu y’Amajyaruguru tariki ya 13 Kamena 2016, bigakekwa ko bishwe n’inyeshyamba zo mu mutwe wa ADF Nalu utavuga rumwe na leta ya Uganda, mu gitero cyiswe icy’iterabwoba.

Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Julien Paluku, yavuze ko abo bantu biciwe mu nzu zabo ku buryo bagiye babanza kubaboha, nyuma bakicishwa intwaro gakondo.

Mende yatangaje ko abo bagizi ba nabi bakimara kwica abo bantu bahise bahunga bagakurikirwa n’ingabo za leta . Leta ikaba yihanganishije imiryango y’ababuze ababo ndetse n’abatuye mu Mujyi wa Beni no mu Ntara yose muri rusange.

Iki gitero kibaye nyuma y’uruzinduko Perezida Joseph Kabila aheruka kugirira muri ako gace, akizeza abaturage gukora ibishoboka byose kugira ngo umutekano ugaruka mu turere twose tw’igihugu.

Inkuru bifitanye isano: RDC: Igitero “cy’iterabwoba” cyaguyemo abantu 36


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Saturday 1 Ukwakira 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved