RDC: Abongereza babiri bari bashimutiwe muri Pariki ya Virunga barekuwe

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 13 Gicurasi 2018 saa 04:58
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bwongereza, Boris Johnson, yemeje ko Abongereza babiri baherukaga gushimutirwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) barekuwe kuri iki Cyumweru.

Abo bamukerarugendo bashimuswe ku wa Gatanu muri Pariki y’Igihugu ya Virunga iherereye mu Majyaruguru y’umujyi wa Goma, batwarwa n’abantu bitwaje intwaro bivugwa ko basabaga 200,000 $ ngo babarekure nubwo bitashyizwe ahagaragara niba yatanzwe.

Bafashwe ubwo imodoka yabo yategwaga igico maze babanza kwica umurinzi wa pariki ndetse n’umushoferi wabo arakomereka.

Johnson yagize ati “Nshimishijwe no gutangaza ko Abongereza babiri bari bafashwe bugwate muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo barekuwe. Ndashimira cyane ubuyobozi bwa RDC n’Ikigo cya Gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije muri Congo, ku bufasha batahwemye gutanga muri iki kibazo.”

Yavuze ko bifatanyije n’umurinzi wa Pariki ya Virunga, Rachel Makissa Baraka, wishwe ubwo bashimutwaga kimwe n’umushoferi wakomerekejwe, n’abo bongereza mu gihe bakomeje gutora agatege nyuma y’ibyo bihe baciyemo.

Iki gice cya RDC kimaze iminsi kirimo umutekano muke ndetse ku wa 9 Mata abarinzi batanu ba Pariki ya Virunga n’umushoferi wabo barishwe mu gico bagabweho n’abantu bitwaje intwaro.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza