RDB yibukije Abanyarwanda kuvuga ‘Oya’ kuri serivisi mbi bahabwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 Kamena 2018 saa 03:33
Yasuwe :
1 0

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, cyasoje ubukangurambaga bwa NaYombi II bumaze ibyumweru bibiri bubamo ibikorwa bitandukanye, bigamije gushishikariza Abanyarwanda gutanga serivisi inoze no gukangurira abayihabwa kudaceceka igihe batakiriwe neza.

Ni ubukangurambaga bwakorewe mu turere umunani mu gihugu hose, turimo Muhanga, Huye, Rusizi, Rubavu, Musanze, Kayonza, Nyagatare na Ngoma. Itsinda ry’abakozi ba RDB bagendaga bungurana inama n’abikorera bo nkingi ikomeye mu rugendo rw’ iterambere u Rwanda rurimo.

Mu bitekerezo byagiye bitangwa n’abikorera, byagaragaye ko ikibazo cy’imyumvire gifite uruhare runini mu mitangire mibi ya serivisi ndetse no mu kuyihabwa ubwabyo.

Uru rugendo mu gihugu hose rwaranzwe n’ibikorwa birimo kwigisha abaturage ibijyanye na serivisi nziza n’imbi no kumenya uburenganzira bwabo mu nzego zose.

Umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza mu Karere ka Nyarugenge, Rwamucyo Séverin, yibukije imbaga y’abacuruzi n’abakorera mu gace ka Nyabugogo ko serivisi zose zitangwa n’ubuyobozi bwite bwa leta ziba zizwi kandi zanditse, bityo nta mpamvu yatuma umuntu ugiye kuyisaba atinzwa cyangwa agasabwa ikiguzi kandi ayemerewe n’amategeko.

Ubu bukangurambaga bwaberaga ahateraniye abantu benshi, bukarangwa n’umuziki n’ibihembo bisusurutsa ababwitabiriye. Byagiye bihuruza imbaga aho byazengurukaga hose, kuri uyu wa Kane bukaba bwakomereje mu Mujyi wa Kigali ari naho bwasorejwe.

Gahunda NaYombi I yatangijwe mu 2012 igamije gushishikariza abantu b’ingeri zose kunoza serivisi batanga. RDB ivuga ko “NaYombi II yaziye igihe kuko yibutsaga Abanyarwanda kuvuga Oya mu gihe bakiriwe nabi, kandi bakabigaragaza kugira ngo dufatanye kubaka umuco mwiza wo kwakirana urugwiro abaguzi bose.”

Perezida Paul Kagame aheruka kuvuga ko imitangire ya serivisi ari ikintu Abanyarwanda bakwiye gukangukira, bakagira n’ubutwari bwo kunenga aho badahawe serivisi nziza.

Mu nama ya 14 y’Umushyikirano yabaye mu Ukuboza 2016 yagize ati “Ndavuga ku batanga serivisi n’abazihabwa, iyo ukorerwa ikintu akenshi uba uri bunishyure umuntu akakiguha uko ashatse kose, uko giteye uko ariko kose ukakira ukishyura ukagenda uba ufite ikibazo nawe.”

Muri uwo mwaka, ibipimo bigaragaza uko imiyoborere mu Rwanda yari ihagaze, Governance Scorecard, byerekanye ko urwego rw’umutekano n’ituze rusange rwaje ku isonga n’amanota 92.62% avuye kuri 91.6% mu 2014, urwego rw’imitangire ya Serivisi rugira amanota ari hasi ugereranyije n’ibindi, angana na 72.93% mu gihe mu 2014 yari 72.00%.

Ubu bukangurambaga bwaberaga ahateraniye abantu benshi, bukarangwa n’umuziki n’ibihembo bisusurutsa ababwitabiriye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza