RDB yasangije Abashinwa amahirwe y’ishoramari abategereje mu Rwanda

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 12 Nzeri 2018 saa 06:00
Yasuwe :
0 0

Afurika yungukiye mu Nama yiga ku Bufatanye bwayo n’u Bushinwa (FOCAC) yabereye muri Beijing ku wa 3-4 Nzeri 2018, yahawe inkunga ya miliyari 60 z’amadorali ya Amerika.

U Rwanda ruri mu bihugu 53 bya Afurika byitabiriye FOCAC. Rwamuritse ibikorwa ku ishoramari n’ubukerarugendo.

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) cyanarambagije abashoramari n’abakerarugendo bakomeye mu Bushinwa.

Iyi gahunda cyise ‘Rwanda Week in China’ yabereye mu mijyi ya Beijing, Shanghai, Shenzhen na Dongguan kuva ku wa 30 Kanama kugeza ku wa 8 Nzeri 2018. Yateguwe ku bufatanye bwa RDB na Ambasade y’u Rwanda mu Bushinwa.

Muri iki cyumweru, RDB yateguye inama zarimo ibigo 400, inaganiriza abashoramari na ba mukerarugendo batandukanye.

Banasuye inganda zirimo urw’imyenda n’inkweto rwa Huajian; Qianhai vc incubator (QVCI); Ideal Technology rukora ibikoresho by’ikoranabuhanga n’urwa UBTECH rwa robot.

Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa muri RDB, Hategeka Emmanuel, yagaragarije aba bashoramari amahirwe ari mu rwa Gasabo.

Yagize ati “Amarembo arafunguye. Hari amahirwe yagutse y’ishoramari kandi u Rwanda rutanga umudendezo worohereza abashoramari kwisanzura.”

“Abashoramari banungukira ku isoko rinini rya Afurika y’Uburasirazuba rihuriyeho abantu miliyoni 168 ndetse n’Umuryango w’Ubuhahirane w’Ibihugu bya Afurika yo Hagati n’Uburasirazuba (COMESA) uhuje ibihugu 21 n’abaturage miliyoni 520, aho ushobora kohereza ibicuruzwa ushaka.”

Hategeka yashimangiye ko abashoramari bakwiye kubyaza umusaruro umubano mwiza uri hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa kandi uzakomeza gusigasirwa.

Muri Nyakanga 2018, Perezida Xi Jinping yagiriye uruzinduko mu Rwanda. Ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano 15 y’ubufatanye.

Hategeka yabwiye Abashinwa ko u Rwanda rufite byose kuva ku bibaya n’imisozi bibereye ijisho, amashyamba ya kimeza, ingagi zo mu Birunga, guhabwa viza ku kibuga cy’indege n’umutekano usesuye.

Raporo y’Ikigo cy’Abanyamerika Gallup’s Law and Order Index 2017, yashyize u Rwanda ku mwanya wa kabiri mu bifite abaturage batekanye muri Afurika. Iya Banki y’Isi izwi nka Doing Business ya 2016/17, igaragaza ko ruri ku mwanya wa kabiri muri Afurika mu korohereza abakora ubucuruzi n’uwa 41 ku Isi.

RDB yasinye amasezerano n’Ikigo cy’Abashinwa gishinzwe Iterambere ry’Ubucuruzi Mpuzamahanga (CCPIT) mu gushimangira imikoranire n’ibigo bikora nkacyo mu Bushinwa.

Hanasinywe ay’imikoranire n’Ikigega cy’Abashinwa gishinzwe Iterambere rya Afurika (CAD) mu kwihutisha imishinga iri hagati y’Abashoramari b’Abashinwa n’u Rwanda.

CAD yashowemo miliyari 10$ azakoreshwa mu kwagura uduce twahariwe inganda, gusakaza ingufu, ibikorwa remezo byoroshya ubuhahirane, inganda n’ibindi.

Mu buhinzi, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) cyinjiye mu mikoranire na Kaminuza yigisha iby’Ubuhinzi, Chinese Academy of Tropical Agricultural and Sciences.

Abayobozi ba RDB baherutse mu Bushinwa aho barambagije abashoramari kugana u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza