RDB yaburiye abatanga serivisi bazagaragarwaho ivangura ko ibikorwa byabo bishobora gufungwa

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 14 Kamena 2018 saa 06:23
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) cyaburiye ibigo by’ubukerarugendo n’ibindi bikora mu rwego rwa serivisi mu Rwanda, ko kurenga ku mategeko abuza ivangura iryo ariryo ryose bishobora gutuma ikigo cyihanangirizwa, kigacibwa ihazabu cyangwa kikanafungwa bibaye ngobwa.

Ibi bitangajwe nyuma y’inkuru iheruka kuzamura amarangamutima ya benshi, ubwo Umunya-Zimbabwe Nodumo Ncomanzi yashyiraga hanze ko yangiwe kwinjira mu kabyiniro ka Cocobean ko mu Mujyi wa Kigali, azizwa ko afite ubumuga bw’uruhu butuma rugira ibara ryera.

Ni igikorwa cyamaganwe na benshi, RDB itangaza ko igiye kubikoraho iperereza ngo hamenyekane ukuri kuri ayo makuru ndetse bishimangirwa na Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, wavuze ko bigomba gukurikiranwa.

Mu itangazo RDB yashyize ahagaragara kuri uyu wa Kane, yavuze ko u Rwanda ari igihugu cyishimira urunyurane rw’abantu, haba mu benegihugu ndetse n’abagisura.

Ibyo bigahuzwa n’uko u Rwanda ruri mu bihugu bike ku Isi byafunguriye amarembo abantu bashaka kubyinshiramo, aho umuntu wese, mu gihugu yaba aturutsemo cyose, yaka viza yo kuza mu Rwanda ageze aho yinjirira mu gihugu.

RDB yagize iti “Itegeko Nshinga ry’u Rwanda riteganya ko ivangura iryo ari ryo ryose ryaba rishingiye ku nkomoko, ku muryango cyangwa ku gisekuru, ku nzu, ku ibara ry’umubiri, ku gitsina, ku karere, ku byiciro by’ubukungu, ku idini cyangwa ukwemera, ku bitekerezo, ku mutungo, ku itandukaniro ry’umuco, ku rurimi, ku bukungu, ku bumuga bw’umubiri cyangwa ubwo mu mutwe no ku rindi vangura iryo ari ryo ryose, bibujijwe kandi bihanwa n’amategeko.”

Yaburiye ibigo byakira abantu nka za resitora, utubyiniro, ibigo by’ubukerarugendo, abayobora ba mukerarugendo, amahoteli n’abandi ko kurenga ku mategeko abuza ivangura bizaviramo ikigo kwihanangirizwa, gucibwa ihazabu naho icyemezo cya nyuma ari nacyo gikomeye kikazaba gufungirwa imiryango.

Ingingo ya 136 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese ukoze icyaha cy’ivangura n’icyo gukurura amacakubiri ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu kugeza ku myaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana kugeza kuri miliyoni imwe.

Akabari ka Cocobean kashyizwe mu majwi ku guhohotera ufite ubumuga bw'uruhu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza