RDB na Africa50 bigiye gushyiraho ikigo kizanoza umushinga wa Kigali Innovation City

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 27 Kanama 2019 saa 11:59
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’igihugu cy’iterambere, RDB, n’Ikigega nyafurika gishora imari mu bikorwa remezo, byemeranyije ku ishyirwaho ry’ikigo gihurirweho, kizagira uruhare mu kunoza, gutera inkunga, kubaka no kubyaza umusaruro ibice by’ubucuruzi bigize umushinga wa Kigali Innovation City.

Uyu ni umushinga ukomeye byitezwe ko uzafasha u Rwanda mu guteza imbere urwego rw’ikoranabuhanga, urimo kubakwa mu gice cyahariwe inganda mu Karere ka Gasabo, ukazatwara miliyari $2.

Uzaba ugizwe n’inyubako zizacumbikira kaminuza mpuzamahanga, ibigo by’ikoranabuhanga ryibanda ku buhinzi, ubuzima, serivisi z’imari; ndetse unatange umusanzu mu iterambere ry’ibikorwa remezo binyuze mu gutanga inzu z’ubucuruzi n’izo guturamo, ukazubakwa ku buso bwa hegitari 70.

Kwemeranya kuri iyi mikoranire ni intambwe nshya itewe nyuma y’amasezerano yasinywe mu Ugushyingo 2018 hagati y’impande zombi, mu nama Nyafurika yiga ku ishoramari yabereye i Johannesburg muri Afurika y’Epfo, ikitabirwa na Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente.

Mu byemeranyijweho n’impande zombi, Africa50 izifashisha ubunararibonye ifite mu guteza imbere ibikorwaremezo hagamijwe ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga.

Nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Kabiri, mu masezerano mashya yasinywe, RDB na Africa50 bazashyiraho ikigo gishya banakorane n’abafatanyabikorwa mu kunoza, gutera inkunga no kubyaza umusaruro umushinga wa KIC. Guverinoma y’u Rwanda nayo izatanga ibikorwa bizatuma utangira nk’ubutaka bwo kubakaho, n’ibindi bikorwa remezo by’ibanze nk’imihanda, amashanyarazi n’ibindi.

RDB na Guverinoma y’u Rwanda kandi bazakurikirana ko iby’ibanze byashyizweho mu korohereza uyu mushinga, nko mu bijyanye n’imisoro n’ibindi byatuma abikorera bawubona nk’umushinga bashyiramo amafaranga yabo.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga no guhanga udushya, Paula Ingabire, yavuze ko Kigali Innovation City ari umushinga w’ingenzi cyane mu guhindura u Rwanda igihugu gifite ubukungu bwubakiye ku bumenyi n’icyerekezo kiboneye cy’ishoramari.

Ati "Uzafasha mu kureshya ishoramari mu bijyanye no guhanga udushya, unareme ubufatanye buzatuma tubasha kwihutisha urwego rwacu rw’ikoranabuhanga rukomeje gukura, binyuze mu gushyigikira iterambere ridaheza no guhindura imibereho y’ibihumbi by’abaturage mu Rwanda no hanze yayo.”

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, Clare Akamanzi, wasinye aya masezerano ku ruhande rwa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko bishimishije kuba hemeranyijwe na Africa50 ku yindi ntambwe mu itunganywa rya Kigali Innovation City.

Ati “Africa50 ifite ubunararibonye mu kwihutisha imishinga n’ubushobozi bwo kunoza uburyo bwo gushaka inkunga mu bigo by’iterambere n’abashoramari bikorera. KIC izafatira ku iterambere ry’ubukungu bwacu, idufashe kubwihutisha, kubwagura no gushyira u Rwanda mu mwanya w’igicumbi cy’ubucuruzi muri Afurika. KIC izatuma abashoramari bahahanga ikoranabuhanga n’ibindi bishya, bateze imbere u Rwanda."

Umuyobozi Mukuru wa Africa50, Alain Ebobissé, yashimangiye ko bashimishijwe no kugira uruhare muri uyu mushinga ukomeye, binyuze mi mikoranire ya Guverinoma y’u Rwanda, RDB n’abikorera.

Ati “Guhanga ibishya n’ikoranabuhanga ni ingenzi cyane ku iterambere rirambye rya Afurika, binyuze mu kongera ibyoherezwa mu mahanga bifite agaciro kari hejuru na serivisi zigezweho. Isinywa ry’aya masezerano rizafasha mu kuzana ishoramari ry’abikorera, ibintu by’ingenzi cyane mu ntego zacu zo gushakisha ishoramari rigenewe ibikorwa remezo muri Afurika.”

KIC ifite intego zo guhanga imirimo 50,000, gutanga miliyoni $150 z’ibijyanye n’ikoranabuhanga byoherezwa mu mahanga no kureshya ishoramari ry’abanyamahanga rya miliyoni $300.

Kugeza ubu muri KIC hari inyubako zamaze kuzamurwamo, zirimo iya Kaminuza ya Carnegie Mellon (CMU), African Leadership University (ALU) n’ibindi.

Inkuru wasoma: Africa50 igiye gushora miliyoni $400 muri Kigali Innovation City

Ibikorwa bizaba bigize Kigali Innovation City byatangiye kuzura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza