RCS yamaganye amakuru y’uko Dr Mugesera yarembeye muri gereza

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 4 Ukuboza 2017 saa 07:51
Yasuwe :
1 0

Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS), rwamaganye amakuru avuga ko Dr Léon Mugesera, yarembeye muri gereza ndetse ko uburwayi bugenda bwiyongera.

Ikinyamakuru La Presse cyanditse ko umugore wa Mugesera witwa Gemma Uwamariya uba Québec muri Canada, yagitangarije ko umugabo we arwaye bikomeye ndetse ko amaze igihe kirenga umwaka n’igice yarangiwe kubonana n’umuganga.

Iki kinyamakuru cyanatangaje ko kuwa Mbere tariki 27 Ugushyingo 2017, Mugesera yandikiye ibaruwa y’intoki umwunganizi we, Me Jean-Félix Rudakemwa, akamubwira ko atakivuga.

Muri iyo baruwa yamwandikiye amusaba gusubika gahunda yo guhura bari bafitanye kuwa Kane tariki 30 Ugushyingo, Mugesera yagize ati “Ntacyo bimaze kumpamagara kuri telefoni kuko ntabwo nkivuga.”

Nyuma yo kwakira iyo baruwa, Me Rudakemwa ngo yashatse gusura Mugesera ngo amenye uko ubuzima bwe buhagaze ariko abayobozi ba gereza baramwangira.

Urwego rw’imfungwa n’abagororwa mu Rwanda, rubinyujije kuri Twitter rwahakanye ibi bivugwa, rushimangira ko Mugesera yitaweho nk’uko abandi bagororwa bikorwa.

Ruti “Aya makuru ni ibinyoma bidafite ishingiro. Ubuzima bwa Mugesera bwitaweho neza nk’uko ubw’abandi bagororwa bwitaweho. Ubu ameze neza, nk’uko RCS ibifite mu nshingano. Ni ibinyoma ko umwunganizi we yangiwe ko babonana.”

Mugesera arwaye ukugenda gake k’umuvuduko w’amaraso ndetse n’imboni ze zombi ku buryo ashobora guhuma.

Ikinyamakuru La Presse cyabwiye n’umugore we ko kuva yagera muri gereza ya Nyanza iri i Mpanga atarabonana n’umuganga na rimwe ku buryo n’umuforomo wa gereza yamwimye ibinini by’umutwe akamubwira ko agiye kugwa muri gereza.

Mu ibaruwa ngo yandikiye umwunganizi we, Me Rudakemwa, yumvikanagamo kwiheba kuko yasabye abo mu muryango we kumuvugira kumusengera buri munsi.

Umuvugizi wa RCS, CIP Sengabo, aherutse kubwira IGIHE ko Mugesera afungiye muri Gereza ya Nyanza mu gice cyagenewe imfungwa mpuzamahanga, aho yahawe icyumba cye bwite kirimo amazi ashyushye n’akonje, ubwiherero imbere, inzitiramibu n’icyumba cyisanzuye.

Yakomeje avuga ko Mugesera yemerewe gusenga, kujya muri siporo, kujya mu rukiko abikeneye, ko afite uburenganzira bwo kurya ifunguro yihitiyemo [inkoko, amafi], areba televiziyo ahabwa DSTv amasheni yose, ndetse ajya avugana n’umuryango we.

Dr Léon Mugesera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza