Abacungagereza 71 bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 11 Nyakanga 2016 saa 06:13
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) kuri uyu wa Mbere rwasezereye abacungagereza bato 71 bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Abasezerewe ni abari bafite kuva ku ipeti rya Senior Sergent kugera kuri warder (ipeti rya mbere baheraho).

Basezerewe hashingiwe ku cyemezo cya Minisitiri w’umutekano mu gihugu na sitati igenga abacungagereza iteganya isezererwa ry’abacungagereza bujuje imyaka ibarirwa hagati ya 40 na 45.

Harimo ba Senior Sergent 25, ba Sergent 22, Caporal 16 na ba Warder 8.

Umuyobozi Mukuru wa RCS, CGP George Rwigamba, yabashimiye ubwitange n’akazi bakoze kugeza ubwo bagiye mu zabukuru cyane ko abenshi muri bo barwaniye igihugu, abasaba kugira ikinyabupfura nk’icyo bari basanganywe muri sosiyete bagiyemo, kuba abambasaderi beza b’urwego bakoreraga no gukorana n’abaturage neza kandi bakaba bavamo n’abayobozi beza.

Yababwiye ko kuba basezerewe ari ukugira ngo muri RCS hashyirwemo amaraso mashya yo kubasimbura, kandi ko n’ahandi bazajya gushakira akazi bagakenera ibyangombwa biteguye kubafasha.

Mu ijambo rye, Senior Sergent Gapfizi Justin wari uhagarariye abasezerewe, akaba ni umwe bafashije kubohora igihugu, yavuze ko biteguye gukomeza gufatanya n’urwego bakoreraga mu gihe baba bitabajwe kuko byose ari ukubaka igihugu.

Ati “Ntabwo tuvuyemo ahubwo tugiye gukomeza indi mirimo.Nimutwitabza tuzabatabara kuko ni cya gihugu cyacu tucyubaka.”

Yasabye bagenzi be kurangwa n’umutima nama,kwihangana, kwiyubaha no kunyurwa n’uko bameze mu buzima bagiyemo.

Ati “Nugira ibibazo ujye wegera mugenzi wawe umugishe inama akunganire nkuko tunatabara igihugu byagendaga. Abayobozi turabafite nubwo basigaye mu kazi, tuzajya tubegera kandi ntimukumve ko twaje kwivanga, hari n’igihe twaba tuje kwaka imfashanyo y’ibisubizo ku bibazo dufite.”

Yijeje ko mu basezerewe nta bazishobora mu ngeso mbi nk’ibiyobyabwenge, kandi ngo n’iyo yaboneka ni wa mukobwa uba umwe agatukisha bose.

Ati “Ntabwo tuzabatetereza.Umugabo uzabatetereza ari aha tuzajya tumushyira imbere tumunenge ko aduhemukiye kuko twitwaga abagorozi b’igihugu.”

Ni ubwa mbere RCS isezereye abacungagereza kuva yasimbura iyitwaga Service National des Prisons mu mwaka wa 2010.

Abasezerewe barimo abagore babiri. Bazasimburwa n’abandi mu barenga 140 bari mu mahugurwa.

Nyuma yo kubasezera, RCS, yatangaje ko bagiye kugenerwa imperekeza zabo zingana n’umushara bahembwaga mu gihe cy’amezi 12.

Kugeza ubu, Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa ruvuga ko rufite abacungagereza 2000 mu gihugu ku mfungwa ibihumbi 53.

Senior Sergeant Gapfizi Justin yasabye bagenzi be kurangwa n'imyitwarire myiza
Bamwe mu bacungagereza bagiye mu kiruhuko cy'izabukuru
Umuyobozi Mukuru wa RCS, CGP George Rwigamba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza