RCS yahamije ko nta burenganzira na bumwe bw’imfungwa buhonyorwa mu Rwanda

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 22 Gicurasi 2018 saa 03:04
Yasuwe :
1 0

Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS), Rwigamba George, yahamije ko uburenganzira bw’imfungwa n’abagororwa mu Rwanda bwubahirizwa 100 % kandi ngo ibyo bagenerwa n’amategeko byose barabibona.

Komiseri Rwigamba yabitangarije mu nama ya munani y’Umuryango Mpuzamahanga ‘Cure International’ ifatanyije na ‘Good News of Peace and Development Rwanda’ ku burenganzira bw’imfungwa n’ikiremwamuntu ndetse n’ivugururwa ry’amagereza, ku wa 22 Gicurasi 2018.

Muri iyi nama mpuzamahanga yabereye mu Rwanda ku nshuro ya mbere, u Rwanda rwagaragarije abayitabiriye baturutse mu bihugu bisaga 10, uburyo uburenganzira bw’imfungwa bwubahirizwa.

Komiseri Rwigamba yagize ati “Imfungwa n’abagororwa bafite uburenganzira bwuzuye mu by’ukuri. Bafite uburenganzira bwo kugira ababunganira, bafite uburenganzira bwo kugira aho baba n’ibibatunga, bafite uburenganzira bwo gusurwa, bafite uburenganzira bwo kunganirwa. Njye navuga ko bafite uburenganzira bwabo ku kigereranyo cya 100 % kuko ibyo bagenerwa n’amategeko byose barabibona.”

Yakomoje no ku raporo zijya zikorwa n’imiryango mpuzamahanga ivuga ko uburenganzira bw’imfungwa mu Rwanda butubahirizwa, arayinenga.

Ati “Imiryango mpuzamahanga ibivuga uko ibyumva ariko dufite Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda igera mu magereza kandi ikora raporo buri mwaka.”

Umuyobozi w’umuryango ‘Good News of Peace and Development Rwanda’ ukora ibikorwa byo gufasha mu bijyanye no kugorora no guha ubundi bufasha abagororwa bo mu magereza 10 baba bakeneye hirya no hino mu gihugu, Nyakayiro Piyo, yavuze ko u Rwanda rufite ubudasa mu bijyanye no kubahiriza uburenganzira bw’abagororwa.

Yagize ati “Aba bantu bashaka kwigira ku buryo u Rwanda rwashoboye kwikura mu bibazo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, uburyo rugenda rukemura ibibazo rufite rukabasha kubanisha Abanyarwanda, abahemutse n’abahemukiwe bakaba bari hamwe babana mu mahoro.”

Yakomeje avuga ko uretse iyi nama, abayitabiriye bazasura n’imwe mu magereza, bakanasura Umudugudu w’Ubumwe n’Ubwiyunge mu Karere ka Bugesera.

Ati “Ku wa Kane tuzasura Gereza ya Nyanza kugira ngo banabone ko ibyo imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu irega u Rwanda atari byo kuko bagiye barega u Rwanda ngo rukora iyicarubozo mu magereza, barebe uko abagororwa bacu bafashwe turashaka ko bazirebera bagera mu bihugu byabo bakazavuga ibyo babonye atari ibyo basoma mu binyamakuru.”

Umuyobozi w’Umuryango Cure International ufite icyicaro muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, Charles Sullivan, yavuze ko baje kwigira ku Rwanda.

Yagize ati “Dufite ibibazo biteye nk’iby’u Rwanda rwanyuzemo, dufite abagororwa baba barakoze ibyaha bya ruharwa ku buryo haba hari impungenge zo kubarekura, turi hano kwiga uko u Rwanda rwakemuye ikibazo cy’imfungwa nk’izo.”

Yakomeje avuga ko muri Amerika bafite imfungwa za ruharwa, bamwe bafunzwe bakiri bato ariko bamaze kuba bakuru, hakibazwa uko babarekura bagasubira muri sosiyete, abo basanze ntibakomeze kubatinya.

Ati “Twaje hano kwiga uko u Rwanda rwabigenje, rukaba igihugu cyiza kandi gifite abaturage beza.”

Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS), Rwigamba George
Charles Sullivan uyobora Cure International
Abitabiriye inama yiga uburyo uburenganzira bw'imfungwa bwubahirizwa

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza