Rayon Sports yazamuye itike ku mukino wa Enyimba FC

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 12 Nzeri 2018 saa 07:27
Yasuwe :
0 0

Rayon Sports izakira Enyimba FC yo muri Nigeria kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku Cyumweru, yashyizeho ibiciro bidasanzwe ku mukino ubanza wa ¼ cya CAF Confederations Cup, aho abazicara mu myanya y’icyubahiro bazishyura 30 000 Frw.

Ni umukino ukomeye cyane ndetse byitezwe ko uzahuruza imbaga y’abafana mu byiciro bitandukanye. Byatumye n’ibiciro by’amatike yo kuwureba bizamuka ugereranyije n’uko byari bisanzwe.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Muhawenimana Claude uyobora abafana ba Rayon Sports ku rwego rw’igihugu, yatangaje ko itike ya make y’abicara ahadatwikiriye izagura 3000Frw aho kuba 2000Frw asanzwe, iy’ahatwikiriye igure 5000Frw naho iyo mu cyubahiro (VIP) ikazagura 30 000Frw aho kuba 20000 Frw yari amenyerewe.

Yagize ati “Ni umukino ukomeye birumvikana iki cyiciro tugezemo tugomba kugiha agaciro kuko gitandukanye n’ibindi.”

“Ikindi abafana ba Rayon Sports barabizi ko iyo bishyura itike baba batera inkunga ikipe yabo, bagomba kuyifasha kuko uko igera kure muri iri rushanwa niko n’ibibazo byiyongera kandi nibo ifite nk’abaterankunga.”

Muhawenimana yavuze ko bitewe n’aho irushanwa rigeze, CAF izaba yohereje intumwa zayo zigera kuri 80 kandi zikazicara mu cyubahiro. Byari ngombwa ko itike yo kwicara mu myanya izaba isigaye yo muri iki cyiciro izamuka kugira ngo ikipe itazahomba cyane.

Uyu muyobozi wari uvuye mu nama itegura uyu mukino, yavuze ko bemeje ko imiryango ya stade izafungurwa hakiri kare kugira ngo abafana binjire neza mu mutekano usesuye.

Yasabye abakunzi b’iyi kipe kuzajya kuyishyigikira ari benshi kuko izaba ihanganye n’imwe mu makipe akomeye ku mugabane wa Afurika kandi imenyereye amarushanwa, bityo umurindi wabo akaba ariyo ntwaro izafasha abakinnyi mu kibuga.

Biteganyijwe ko Enyimba FC izagera i Kigali kuwa Gatanu saa tatu z’ijoro, ikazakorera imyitozo imwe kuri stade ya Kigali ku wa Gatandatu mbere yo kujya mu kibuga ku Cyumweru saa 15:00.

Ni umukino uzasifurwa n’Abanya-Algeria Mustapha Ghorbal yungirijwe na Abdelhak Etchiali na Mokrane Gourari.

Itike ya make yo kureba umukino wa Rayon Sports na Enyimba FC ni ibihumbi bitatu mu gihe iya menshi izaba igura ibihumbi 30 Frw

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza