00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Raporo yerekanye ko Covid-19 yarushijeho gutuma ibihugu bikize bikumira abaturage bo mu bikennye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Ukwakira 2021 saa 12:39
Yasuwe :
0 0

Raporo y’ikigo cya Henley Passport Index yagaragaje ko ubusumbane hagati y’ibihugu bikennye n’ibikize buri kwiyongera mu bijyanye no kwemerera abaturage gutembera mu bihugu bitandukanye, aho abatuye mu bikize bemererwa kujya mu bikennye, ariko ababyo ntibajye mu bikize.

Iyi raporo yagaragaje ko iki kibazo cyari gisanzweho ariko kikaba cyaratijwe umurindi n’icyorezo cya Covid-19, cyatumye ibihugu bikize bishyiraho ingamba zikarishye zo kwirinda iki cyorezo, abaturage b’ibindi bihugu bakabuzwa kubyinjiramo mu buryo bworoshye.

Nk’ubu u Rwanda nta mabwiriza rwashyizeho ababuza abanyamahanga kwinjira mu Rwanda, ariko Abanyarwanda bemerewe kujya mu bihugu 51. Kenya idafite ayo mabwiriza, abaturage bayo bemerewe kujya mu bihugu 72 mu gihe abo mu Misiri, nayo idafite ayo mabwiriza, bemerewe kujya mu bihugu 51 gusa.

Ibihugu bifite pasiporo isanzwe ifite imbaraga nk’u Buyapani na Singapore biza ku mwanya wa mbere, bifite amabwiriza akumira ibindi bihugu hafi ya byose bisigaye.

Iyi raporo yagaragaje ko ubwo ibihugu by’u Bwongereza na Amerika byashyiragaho amabwiriza akumira abaturage b’ibihugu bikennye, nubwo baba barikingije, byagize ingaruka mbi kuko byakomeje kongera icyo cyuho.

Raporo yerekanye ko Covid-19 yarushijeho gutuma ibihugu bikize bikumira abaturage bo mu bihugu bikennye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .