Rambagira ubwiza bwa Kigali imaze kwambara isura nshya mu myaka 24 ishize (Amafoto)

Yanditswe na Niyonzima Moïse
Kuya 19 Mata 2018 saa 08:56
Yasuwe :
2 0

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, u Rwanda rwarasenywe rubura abantu n’ibintu, ku buryo nyuma yo kurubohora no guhagarika Jenoside nta byishimo na mba byagaragaraga ku maso, uretse intimba yari yuzuye imitima n’akazi kari gategereje intwari zanabigezeho, ko gusana igihugu bahereye ku busa.

Mu myaka 24 ishize, u Rwanda rwakomeye ku ntego yo Kwibuka rwiyubaka, ubu ibice byari ibihuru n’amatongo byuzuye imitamenwa n’inzu zigezweho, bivuye mu muhate n’ubushake by’Abanyarwanda baharanira kubaka u Rwanda rubabareye.

Iterambere ry’igihugu ryashingiye imizi mu Mujyi wa Kigali rishamikira no mu yindi igera kuri itandatu izaba iwunganira irimo uwa Huye, Muhanga, Musanze, Nyagatare, Rubavu na Rusizi.

Mu myaka 50, ibice byinshi bya Kigali byari ibihuru n’amashyamba adatuwemo n’abantu, nta bikorwaremezo bihambaye biyibarizwamo.

Kigali yavuye ku bantu 20 b’abacuruzi mu 1909 igera ku barenga 6000 mu mwaka wa 1962 ku buso bwa kilometero kare eshatu gusa. Ubu uyu mujyi utuwe n’abarenga miliyoni.

Mu myaka ishize, uwavugaga ko agiye i Kigali yabaga akeneye kureba inyubako yafatwaga nk’iruta izindi izwi nk’iya Kabuga ku Muhima cyangwa inyubako za Minisiteri ku Kacyiru akagenda anyuzwe. Iyo byarengaga aho yageraga kuri Stade Amahoro, umujyi akaba arawusoje, akagenda yirahira Umurwa w’u Rwanda.

Amahoteli akomeye nayo yari Sky Hotel, Umubano ku Kacyiru, Hôtel des Milles Collines, Hôtel des Diplomates na Rebero Horizon, ubu izo zose hari izazinyuzeho zirimo Marriott Hotel, Radisson Blu Hotel & Convention Centre n’izindi.

Mu mafoto, itegereze uburyo u Rwanda ruri gutera imbere, maze umurwa warwo ukaba indorerwamo yerekana uko ubukungu bw’igihugu buri kwihuta.

Ifoto yafatiwe i Shyorongi igaragaza isura ya Kigali mu ijoro aho uba witegeye Nyabugogo n'imiturirwa miremire iri ruguru yayo
Isuku y'urwererane iri mu Mujyi wa Kigali itangarirwa na benshi mu basura urwa Gasabo
Umucyo wa Centenary House ibangikanye n'inyubako ikoreramo Simba Supermarket mu Mujyi wa Kigali rwagati
Inyubako ikoreramo Ibiro by'Umujyi wa Kigali ndetse n'Akarere ka Nyarugenge
Kigali imaze kwambara isura nshya mu myaka 24 ishize
Uhagaze ku Gisozi witegeye inyubako ndende ziri mu Mujyi wa Kigali rwagati
Umujyi wa Kigali ukomeje gutera imbere ubutitsa yaba mu isuku n'imyubakire
Muri Kigali, imiturirwa izamurwa nk'uko umutima utera. Iyi ni inyubako ikoreramo RSSB (ibumoso), ikoreramo Ikigo cy'Ubwishingizi cya Saham n'iya Makuza Peace Plaza iri mu za vuba
Inyubako ikoreramo Equity Bank imbere y'umuturirwa wa Makuza Peace Plaza wahogoje benshi i Kigali
Inyubako ndende ya Kigali City Tower iri mu Mujyi wa Kigali rwagati
Inyubako ikoreramo Banki y'Ubucuruzi ya BK iri mu zikomeye mu gihugu, iherereye ku muhanda wa Car Free Zone
Imihanda y'i Kigali irara icaniwe ijoro ryose bukarinda bucya
Inyubako yo kwa Rubangura iri mu za mbere zazamuwe mu Mujyi wa Kigali mu myaka yo hambere
Inyubako zikomeye zikorerwamo ubushabitsi n'ibigo bikomeye ndetse n'abantu batandukanye i Kigali
Isura ya Kigali mu ijoro
I Nyarutarama hubatswe inzu zo guturamo zijyanye n'igishushanyo mbonera cy'Umujyi wa Kigali
Ifoto ya Kigali mu ijoro, igaragaza Kimihurura kuri Convention Center kugera mu musozi wa Gisozi mu matara y'uruvangitirane
Inyubako ya Convention Center yaka mu mabara atandukanye arimo n'agaragaza ibendera ry'u Rwanda
Radisson Blu Hotel & Convention Centre iherereye ku Kimihurura imaze kuba ikimenyabose kubera kwakira inama mpuzamahanga zibera i Kigali
Kigali irara irabagirana, icaniwe hose
Marriot ni hoteli y'inyenyeri eshanu iri ku rwego mpuzamahanga, iri mu zikomeye muri Kigali Kigali
Mu Mujyi wa Kigali rwagati ahari inyubako zirimo Kigali City Mall (iyi yahoze izwi nka Union Trade Center-UTC) yaka mu matara yera; La Bonne Adresse; inyubako ndende ya KCT, aho uba witegeye ubwiza bwa Kigali mu ijoro
Mu ijoro ry'i Nyabugogo ihuriramo urujya n'uruza rw'abava n'abinjira mu Mujyi wa Kigali
Ifoto yafatiwe mu nyubako ya La Bonne Adresse igaragaza Ubumwe Hotel ifite umwihariko wo kugira piscine mu bushorishori bwayo
Umuhanda ugana kuri Hotel Marriott, Serena Hotel, ibigo birimo Soras ugakomeza Camp Kigali ugana i Nyamirambo
Kigali ifatwa nk’igicumbi cy’ubukungu n’imiyoborere bitewe no kuba ibigo by’ubutegetsi hafi ya byose ariho bibarizwa
Umuhanda unyura munsi ya Convention Centre, ahahoze ibihuru mu myaka yo hambere
Ku Kiyaga cya Nyagahene witegeye Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal
I Nyarutarama ahazwi nko kuri Golf, habera amarushanwa atandukanye arimo n'irya 'MTN Golf Open' riba buri mwaka

Amafoto: Niyonzima Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza