Radisson Blu yakiriye abayobozi mu bigo bikomeye mu gutegura inama mpuzamahanga

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 22 Nzeri 2018 saa 12:37
Yasuwe :
0 0

Radisson Blu Hotel & Kigali Convention Centre, yakiriye abayobozi 11 baturutse mu bigo bifite ubunararibonye mu gutegura inama mpuzamahanga, ibasobanurira byinshi ku Rwanda n’amahirwe y’ishoramari mu kwakira abantu.

Ku wa 17 Nzeri nibwo Radisson yakiriye aba bayobozi baturutse mu bigo birimo KNect 365, BCD travel, Carlson Wagonlit Meetings and Events - Ormes Paris, American Express M&E UK, Ashfield Meetings & Events, HelmsBriscoe Europe, HelmsBriscoe Middle East, HelmsBriscoe Africa na Radisson Hotel Group Global sales offices UK.

Mu minsi itatu bamaze mu Rwanda basuye ndetse bunamira inzirakarengane zishyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

Banasuye kandi ibikorwa bitandukanye birimo pariki y’ibirunga, Umuryango Hope Shines ndetse basobanurirwa byinshi ku birebana n’uburyo umutekano w’abakiliya witwabwaho muri Radisson Blu.

Umuyobozi mukuru wa Radisson Blu Hotel and Convention Centre, Denis Dernault, yavuze ko nta buryo bwiza bwo kwereka umuntu ibyo umuteganyiriza buruta ku muha amahirwe akabyirebera we ubwe.

Yakomeje avuga ko benshi mu bitabiriye iki gikorwa ari abageze ku isoko ryo gutegura inama n’ibirori muri Afurika mbere y’u Rwanda, iki akaba ari igikorwa cyaje gikenewe.

Ati “ Uru rugendo rwaziye igihe kugira ngo twerekane ibyo u Rwanda rwiteguye gutanga mu rwego rw’inama n’abakeneye kwidagadura birimo; guhabwa visa ugeze mu gihugu, inyubako ya Kigali Convention Centre ishobora kwakira ibikorwa bitandukanye.”

Dernault yakomeje avuga ko kandi hari n’ibindi bikorwa birimo gusura ingagi, kurira ibirunga n’ibindi byinshi bituma u Rwanda ruba amahitamo aruta ayandi.

Bamwe mu bitabiriye uru rugendo bavuze ko abakiliya babo bishimira gukorera inama n’ibirori ahantu hadahungabanya ibidukikije, kandi banyiraho baharanira iterambere ry’abahaturiye, bityo bishimira ko ibi byose Radisson Blu ikora ibishoboka ngo ibyubahirize.

Beretswe ibice bitandukanye bya Kigali Convention Centre
Aba bayobozi mu bigo bitegura ibirori bishimiye uburyo Radisson Blu yakira abayigana
Radisson Blu Hotel and Convention Centre, yakiriye abayobozi 11 baturutse mu bikomeye mu gutegura inama n'ibirori hirya no hino ku Isi
Aba bayobozi basuye ndetse bunamira inzirakarengane zishyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza