00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Radio y’Umudugudu, uburyo bushya bukoreshwa n’ab’i Nyagatare mu bukangurambaga bwo kwirinda COVID-19

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 23 Kamena 2021 saa 03:58
Yasuwe :
0 0

Abaturage bo mu Karere ka Nyagatare batangije uburyo bashobora kwifashisha mu gusakaza amakuru ahantu hose, akumvwa na buri wese bidasabye ko abantu bahurizwa mu nama.

Kuva icyorezo cya COVID-19 cyagera ku Isi no mu Rwanda, ibintu byarahindutse, inama zihuza abantu benshi zirahagarikwa ku buryo gutanga ubutumwa ku baturage, akenshi inzego z’ibanze zisabwa gukoresha uburyo butandukanye butuma batabahuriza hamwe.

Ibi ni byo byatumye abatuye Umurenge wa Karama mu Karere ka Nyagatare batekereza kuri ’application’ yahujwe n’insakazamajwi zashyizwe mu midugudu ku buryo iyo umuyobozi umwe avugiyemo byumvikana hose.

Ni uburyo ngo bumaze gutuma abaturage batega amatwi bakumva icyo ubuyobozi buvuga. Buri gitondo hifashishijwe ubwo buryo bw’indangururamajwi abaturage babwirwa serivisi zigomba gutangirwa ku murenge haba hari n’andi matangazo bakayagezwaho buri muturage akayumva yibereye iwe mu rugo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama, Habineza Longin, avuga ko ubu buryo bwa Radio y’Umudugudu bwatekerejwe n’abaturage bafatanyije n’ubuyobozi nyuma yo kubona ko guhurira mu nama bitagishoboka kubera icyorezo cya COVID-19.

Ati “ Twaricaye dushaka uburyo bw’ikoranabuhanga tubushyira muri gahunda y’umurenge, tugura indangururamajwi ifite na ’memory card’ ku buryo iyo dutanze ubutumwa bugenda bukibikamo hanyuma ikarekura amajwi akumvwa n’abaturage bose, ziri hose mu midugudu iyo hari uvugiye ubutumwa ku murenge bwumvikana ahantu hose.”

Yakomeje avuga ko hari abaturage benshi batagira radio ariko iyo hakoreshejwe iyi ndangururamajwi ngo ubutumwa bugera kuri buri wese, iyo ngo hagize ushaka kugira icyo asobanuza ngo bashyizeho umurongo utishyurwa ku bufatanye na Airtel ku buryo uhamagaye cyangwa uwanditse ubutumwa bugufi ahita asubizwa.

Ati “Ibi byadufashije kwihutisha ubutumwa tugeza ku baturage binadufasha gutanga serivisi nziza ku murenge kuko nta muturage uza ku murenge atamenye ko uwo akeneye ahari, ikindi baza bazi neza ko serivisi baje kwaka ziri butangwe, bitandukanye na mbere aho umuturage yahazaga atazi neza ko ibyo ashaka biri bukorwe.”

Ubu buryo bwafashije abaturage cyane

Ubusanzwe hari abaturage bavaga mu rugo bagiye gushaka serivisi zitandukanye ku murenge ariko bagerayo bakabura ubuyobozi.

Bamwe mu baturage baganiriye na IGIHE bavuze ko kuri ubu hifashishijwe iyi ndangururamajwi ngo barara bamenye serivisi zizatangirwa ku murenge, ku buryo n’ufite ikibazo abanza agasobanuza mbere yo kujyayo.

Bahati Jean Claude utuye mu Mudugudu wa Kanunga mu Kagari ka Gikagati avuga ko uburyo bwo gukoresha indangururamajwi bubafasha cyane mu kudasiragira ku murenge no kugezwaho ubutumwa bwihuse mu gihe gito.

Ati “Nk’aya mabwiriza ya COVID-19 urabona abenshi ntibaba bafite radio ariko iyo hari icyahindutse ubuyobozi bubinyuza muri za ndangururamajwi bukabitumenyesha ako kanya. Ikindi hari ubwo ku munsi runaka baba baributange serivisi, barara babitubwiye ku buryo uyikeneye abyukira ku murenge.”

Yakomeje atanga urugero ko hari umunsi wo gukemura ibibazo byo mu butaka ngo akenshi barara babivuze ku buryo ufite ikibazo wese aahazindukira kandi akaba yizeye ko serivisi ayibona neza.

Nyiramwishyurande Jeanine uyobora Umudugudu wa Santire mu Kagari ka Cyenkwanzi, we avuga ko kuva ubu buryo bwatangira gukora ngo byatumye batagikoresha abahwituzi mu kugeza ku baturage ubutumwa butandukanye.

Ati “Iriya radio ituma buri muturage yumva ubutumwa butangwa n’ubuyobozi bwacu tutarindiriye kuva mu mirimo yacu. Kera twakoreshaga abahwituzi rimwe na rimwe ubutumwa ntibugere ku baturage bose ariko izi ndangururamajwi zo zigera kuri buri wese aho ari kandi bitavunanye.”

Iyi radio igiye gukoreshwa mu Karere ka Nyagatare kose

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Murekatete Juliet, yabwiye IGIHE ko nyuma yo gusura ubu buryo bukoreshwa mu gusakaza amakuru ku baturage hagati y’umurenge n’abaturage, basanze bikwiriye ko bukoreshwa mu mirenge yose uko ari 14 yo muri aka gace ko mu Burasirazuba.

Yagize ati “Ruriya ni urugero rwiza rwakozwe n’Umurenge wa Karama, twebwe duhita tubona ko byabyara umusaruro mu kwihutisha guha amakuru abaturage ikadufasha mu bukangurambaga twifuza bwaba ubw’ubwisungane mu kwivuza, kuboneza urubyaro, kwisuzumisha inshuro enye kwa muganga ku mugore utwite n’ubundi bwinshi dukora muri iyi minsi twugarijwe na COVID-19.”

Yakomeje avuga ko na we yabanje kuhatangira ikiganiro bamwereka uburyo abaturage bamukurikiye asanga byafasha n’abandi banyamabanga nshingwabikorwa.

Murekatete yavuze ko kuri ubu abayobozi b’imirenge yose bamaze kwiga uburyo batangiza ubu buryo mu mirenge bayobora kugira ngo bubafashe mu kugeza ubutumwa ku baturage.

Uburyo bwo kubaka iri koranabuhanga ryo guhanahana amakuru hifashishijwe Radio y’Umudugudu bwatwaye asaga ibihumbi 600 Frw arimo ayubatse urubuga rwa internet n’ayaguze indangururamajwi zakoreshejwe mu midugudu yose igize Akagari ka Karama.

Indangururamajwi zashyizwe ahantu hose hahurira abaturage mu rwego rwo kubafasha kumenya serivisi zizatangwa mu murenge
Indangururamajwi zashyizwe ahantu henshi hatandukanye
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Karama, Habineza Longin, avuga ko ubu buryo bubafasha mu gutanga serivisi nziza ku baturage
Abaturage bajya gusaba serivisi bazi neza ko bazazihabwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .