00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikibazo cy’imiti iterwa ibihingwa ikica inzuki cyatangiye kuvugutirwa umuti

Yanditswe na Nkurunziza Jean Baptiste
Kuya 21 Gicurasi 2021 saa 08:35
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB), gitangaza ko kimaze gutera intambwe mu gukemura ikibazo cy’imiti iterwa ibihingwa yica inzuki.

Ibi bitangajwe mu gihe Isi yizihiza Umunsi mpuzamahanga wahariwe kwita ku nzuki wizihizwa buri mwaka tariki ya 20 Gicurasi.

Umuyobozi ushinzwe ubworozi bw’inzuki muri RAB, Mwiza Willy, avuga ko batangiye ubukangurambaga mu bahinzi mu rwego rwo guca ikoreshwa ry’imiti yica inzuki “Lotoxic Pesticides” na ho ikoreshejwe bagakangurirwa kuyitera ku bihingwa mu masaha ya nyuma ya saa sita.

Ati “Dukomeje gukangurira abahinzi n’abajyanama b’ubuhinzi uburyo bwiza bwo gutera imiti, bakajya bayitera nyuma ya saa sita inzuki z’inyamirimo zivuye gutara kugira ngo zitagira aho zihurira n’iyo miti. Dukomeje kandi ubushakashatsi harebwa imiti ikoreshwa mu buhinzi itica inzuki nubwo bizafata igihe”.

Mwiza yongeyeho ko batangiye igikorwa cyo gufasha aborozi abavumvu babashakira amashyamba bakoreramo ubworozi bw’inzuki aho imizinga itegereye imirima y’abaturage.

Uyu muyobozi yizeza ko ku bufatanye n’aborozi b’inzuki n’ingamba zafashwe bizatanga umusaruro kuri iki kibazo cy’imiti ikibangamiye ubwiyongere bw’inzuki.

Agira inama abarozi b’inzuki gukomeza gukorera hamwe bazibungabunga inzuki mu rwego rwo kwongera umusaruro wazo.

Mu Rwanda habarurwa aborozi b’inzuki ibihumbi 83, bafite imizinga irimo iya gakondo n’iya kijyambere isaga ibihumbi 400.Umusaruro w’ubuki uboneka mu bihembwe bibiri, icya mbere ari na cyo gito kiva mu kwezi kwa gatatu ikageza mu kwa Gatanu, na ho ikivamo umusaruro mwinshi kigatangira muri Nyakanga. Uyu musaruro ku mwaka ugera kuri toni eshanu.

Uyu munsi wahariwe kwita ku nzuki wizihijwe mu gihe isi igihanganye n’icyorezo cya Covid-19, ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita kubiribwa n’ubuhinzi FAO ryateguye ibiganiro biba hifashishijwe ikoranabuhanga, insanganamatsiko y’uyu mwaka iragira iti “Twite ku nzuki tuzishakira ejo heza”

Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n'Ubworozi, RAB, cyatangiye gukemura ikibazo cy'imiti iterwa mu bihingwa ikica inzuki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .