00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RAB yasobanuye imvano y’igabanuka ry’amata ku isoko

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 29 Nzeri 2021 saa 10:41
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) cyatangaje ko kubera impeshyi yabaye ndende byatumye ibiryo by’amatungo bigabanuka, inka ntizatanga umukamo uhagije ariho havuye ikibazo cy’ibura ry’amata.

Hashize iminsi hirya no hino mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero hagaragara ikibazo cy’amata aho wasangaga ibiciro byayo byarazamutse ndetse atabasha kuboneka nk’uko byari bisanzwe.

Bamwe mu bacuruza amata baganiriye na Televiziyo Rwanda, bavuze ko basigaye bahura n’ikibazo cyo kubona amata baha abakiliya kugeza n’aho hari abayatuma bakamara icyumweru batarayabona.

Umwe yagize ati “Amata y’Inyange twarayabuze, mu byumweru bibiri bishize ni bwo yatangiye kugura 7000 Frw, yarabuze.”

Undi yagize ati “Mu cyumweru gishize twishyuye amata ku wa Kane ariko twamaze icyumweru tutarayabona kandi twarayishyuye. Nongeye gukora ku wa Gatanu w’ikindi cyumweru.”

Abaguzi na bo batangaje ko babangamiwe no kuba batabasha kubona amata ku giciro gisanzwe ndetse rimwe na rimwe ntibabone aho bayagura kandi baba bayakeneye.

Ku ruhande rw’aborozi batanga amata ku isoko bavuga ko bagize ikibazo cyo kubura ibiryo by’amatungo bitewe n’impeshyi yabaye ndende bituma umukamo ugabanuka.

Umwe yagize ati “Kubera ubwatsi zaryaga zitabonaga butanga umukamo turi kwifashisha ibi bisheke umukamo wagiye ugabanuka gake gake, iyakamwaga litiro umunani yaramanutse igera muri esheshatu.”

Undi ati “Umukamo wagiye ugabanuka kubera izuba, inka yanjye nayikamaga litiro umunani ubu yageze kuri litiro enye gusa.”

Umuyobozi wungirije muri RAB, Dr Uwituze Solange, yavuze ko ikibazo cy’umukamo muke cyatewe n’impeshyi yabaye ndende ariko hashyizweho ingamba zo kuzamura umukamo bidatinze.

Yagize ati “Icyo turimo dukora cyane cyane ni ukongera ubuso buhingwaho ubwatsi bw’amatungo, icya kabiri ni ugukorana n’abahinzi kugira ngo tubashe guhunika ubwatsi gatatu mu mwaka aho kuba rimwe.”

“Ikindi ni ukuzamura umukamo tugaburira inka ubwatsi tukanarenzaho ibisigazwa bivuye ku buhinzi cyane ibishogoshogo by’ibishyimbo na soya, abantu batajyaga bakoresha neza, ikindi ni ukugerageza kubika amazi menshi turimo turashishikariza aborozi gufata amazi menshi y’imvura.”

RAB ivuga ko Umunyarwanda anywa litiro 75 z’amata ku mwaka, u Rwanda rufite intego y’uko zagera kuri litiro 250 ku mwaka.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) cyagaragaje icyateye igabanuka ry’amata ku isoko, kinatanga igisubizo kuri iki kibazo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .