Pudence Rubingisa wa Kaminuza y’u Rwanda yafunzwe iminsi 30 y’agateganyo

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 19 Nzeri 2017 saa 04:27
Yasuwe :
1 0

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko Pudence Rubingisa wahoze ari Umuyobozi wungirije ushinzwe ubutegetsi n’imari muri Kaminuza y’u Rwanda (UR), n’abo bareganwa bafungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri nibwo urukiko rwatangaje umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rya Pudence Rubingisa; Félicien Munyaneza, Umuyobozi w’ikigo Exert Engineering Group cyatsindiye isoko ryo kubaka laboratwari y’ishami rya Kaminuza y’u Rwanda riri mu Karere ka Nyagatare na Shirubwiko Jean Marie Vianney wari ushinzwe ibijyanye n’inyubako muri iri shami.

Umucamanza yasomye ibyo buri umwe akurikiranyweho n’ubushinjacyaha n’uko yagiye abyireguraho mu iburanisha ryo ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, avuga ko Pudence Rubingisa akekwaho gutanga inyungu zidafite ishingiro mu gihe cy’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yo kubaka laboratwari y’ubuvuzi bw’amatungo mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda riri mu Karere ka Nyagatare.

Yavuze kandi ko akekwaho gukoresha inyandiko itavugisha ukuri, aho yishyuye rwiyemezamirimo Munyaneza amafaranga atabonye ibihamya by’icyo avansi yahawe yakoreshejwe. Kuri iyi ngingo, umucamanza yavuze ko Rubingisa yishyuye miliyoni zirenga 986 Frw bingana na 26% by’imirimo yakozwe nyamara harakozwe 11.13%.

Aya mafaranga arimo inyemezabwishyu ya miliyoni 248 Frw yishyuye atagenzuye niba ibyo rwiyemezamirimo yavugaga ko yakoresheje byakozwe, akaba yarirengagije ibisobanuro n’ibimenyetso yari yasabye akemeza ko ariya mafaranga yishyurwa.

Mu iburanisha Rubingisa n’umwunganizi we bahakanye ibyo aregwa bagaragaza ko nyuma yo kubona ko rwiyemezamirimo atubahiriza amasezerano, yasheshwe kandi agasaba Ecobank kwishyura miliyoni zirenga 180 Frw y’ingwate y’umushinga rwiyemezamirimo yari yatanze ndetse agasaba ikigo cy’ubwishingizi cyishingiye rwiyemezamirimo kumwishyurira.

Urukiko rwavuze ko ubu bwiregure nta shingiro bufite kuko yabikoze nyuma ya raporo zitandukanye zari zamaze kugaragaza amakosa muri uwo mushinga nyamara nk’umuyobozi wari ubishinzwe yaragombaga kubibona mbere.

Isoko ryo kubaka laboratwari y’abanyeshuri biga ubuvuzi bw’amatungo ryatsindiwe n’ikigo Exert Engineering Group, ryari rifite agaciro ka miliyari zirenga eshatu z’amafaranga y’u Rwanda. Rwiyemezamirimo Munyaneza uyobora iki kigo akekwaho gukoresha amafaranga yahawe mu bindi bitari mu masezerano bigatuma imirimo idindira n’amasezerano agaseswa.

Shirubwiko wari ushinzwe inyubako mu ishami rya UR riherereye Nyagatare, akekwaho kuba icyitso mu mirimo yo kubaka iriya laboratwari. Urukiko rwatesheje agaciro ukwiregura kw’abaregwa rutegeka ko bose bafungwa iminsi 30 y’agateganyo kuko hagikorwa iperereza.

Rwashingiye kandi ku kuba ubushinjacyaha bugishakisha uwari ushinzwe ubugenzuzi kuri iriya laboratwari watorotse.

Umuyobozi wungirije ushinzwe Imari n’Ubutegetsi muri Kaminuza y’u Rwanda, Pudence Rubingisa, yatawe muri yombi n’inzego z’ubutabera ku wa 25 Kanama 2017

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza