00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

PSF yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’Ikigega Nyafurika cy’Ubwisungane

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 27 Kanama 2021 saa 09:12
Yasuwe :
0 0

Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, PSF rwasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’Ikigega Nyafurika cy’Ubwisungane [African Solidarity Fund-ASF], kigiye kujya gifasha abikorera bo mu Rwanda mu bijyanye no kubahuza n’ibigo mpuzamahanga bishobora kubaha ubushobozi mu by’imari.

Umuhango wo gusinya aya masezerano wabaye kuri uyu wa 27 Kanama 2021; yashyizweho umukono n’Umuyobozi wa PSF, Robert Bapfakurera n’Umuyobozi wa ASF, Ahamadou Abdoulaye Diallo.

Bapfakurera yavuze ko binyuze muri ubu bufatanye bagiranye na ASF, abanyamuryango babo bazajya bafashwa n’iki kigega mu kubashakira ibigo by’imari bibaha inguzanyo yoroheje ndetse kikanabatangira ingwate.

Ku rundi ruhande n’Umuyobozi wa ASF, Ahamadou Abdoulaye Diallo, yahamagariye abikorera kunyura muri PSF kugira ngo babashe kubona inkunga y’amafaranga muri iki kigega no kubyutsa ubucuruzi bwabo bwibasiwe na Covid-19.

Ati “Ubu bufatanye busobanuye byinshi ku bikorera ku giti cyabo kuko habaye icyuho mu bikorwa by’ubucuruzi, rimwe na rimwe bikabagora kwishyura inguzanyo cyangwa kubona igishoro mu bucuruzi, cyane cyane muri ibi bihe by’ingaruka za Covid-19, igihombo cyazanywe n’ibihe bitandukanye.”

Umuyobozi w’Uruganda rwa Master Steel Ltd, Ndayambaje Teddy, yavuze ko aya masezerano bayitezemo byinshi birimo kuba bazajya bafashwa guhabwa inguzanyo y’amafaranga menshi bikabafasha kwagura ubucuruzi bwabo.

Ati “Niba bashobora kwishingira kwagura ibikorwa by’abacuruzi n’inganda muri rusange […] hano mu Rwanda akenshi banki zikunda kubaza cyane ikintu kitwa ingwate, kandi iyo ugiye kureba nanone ubushobozi bw’ingwate ugasanga ingwate ni ntoya, ndetse hari na banki nyinshi zidafite ubushobozi bwo kuba bwatanga inguzanyo ingana na miliyoni $20.”

Yakomeje agira ati “Kuba banakorana n’ibindi bigo mpuzamahanga bishobora gutanga inguzanyo zagutse, ni amahirwe ko iyo ngwate ishobora gufasha abacuruzi muri rusange kwagura ibikorwa byabo."

FSA itanga ingwate zituma ikiguzi cy’inguzanyo umucuruzi yagafashe kuri banki kigabanuka [Self Liquidating Securities], ingwate idata agaciro, mbese ntabwo ari kimwe nk’umuntu umuntu ashobora gutanga ingwate y’inzu, ikibanza cyangwa ikindi kintu gita agaciro.

Abayobozi ku mpande zombi bashyize umukono ku masezerano y'ubufatanye
Umuyobozi wa PSF, Robert Bapfakurera yashimye ubufatanye bagiranye n’Ikigega Nyafurika cy’Ubwisungane
Umuyobozi wa African Solidarity Fund, Ahamadou Abdoulaye Diallo, ahererekanya inyandiko z'amasezerano n'Umuyobozi wa PSF, Robert Bapfakurera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .