PSD yishimiye uko yakiriwe na FPR mu bikorwa byo kwamamaza Kagame

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 Nyakanga 2017 saa 11:26
Yasuwe :
0 0

Ishyaka riharanira Demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage, PSD, ririshimira ubufatanye burimo kuranga imitwe ya politiki mu bikorwa byo kwamamaza umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi, Kagame Paul, n’uburyo buhabwa agaciro.

Guhera mu Ruhango, Nyanza, Nyaruguru na Gisagara, imitwe ya politiki umunani; PSD, PL, PDC, PDI, UDPR, PSL, PPC, PSP, irimo kwifatanya na FPR Inkotanyi mu kwamamaza Paul Kagame, nk’umukandida yiyemeje gushyigikira mu matora yo ku wa 3 no ku wa 4 Kanama 2017.

Abayoboke b’aya mashyaka baragaragara ahateguriwe kwakira ibikorwa byo kwiyamamaza, yambaye imyenda n’ibirango byayo biriho Kagame nk’umukandida ashyigikiye.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umunyamabanga Mukuru wa PSD, Ngabitsinze Jean Chrysostome, yavuze ko bishimira ubufatanye burimo kuranga imitwe ya politiki muri ibi bikorwa byo kwamamaza umukandida bahisemo.

Yagize ati “Bimeze neza urabona ko abaturage bitabira neza kandi ku rwego rwo hejuru kandi n’ubufatanye bw’imitwe ya politiki buragaragara bukanashimirwa, bugahabwa n’icyubahiro, ni ikintu gikomeye ku gihugu tunasaba ko bizanakomeza n’ahandi hose tuzagenda tujya kugira ngo umukandida wacu akomeze agire izo mbaraga kuko azikwiye.”

Mu mbwirwaruhame z’umukandida Kagame ku munsi wa mbere n’uwa kabiri, yumvikana ashimira cyane amashyaka umunani yiyemeje gufatanya na FPR, kuko yashyize mu gaciro agashimangira ubudasa bw’u Rwanda buturuka mu mateka yarwo.

Yagize ati “Ariya yandi umunani yashyize mu gaciro gakomeye yifatanya na RPF mu nzira irimo kugira ngo dufatanyije dukomeze kubaka u Rwanda rwacu. Turwubake mu nzira twahisemo. Turabibashimiye cyane ni ugushishoza, ubwo nabo barashaka ko twihuta kandi tugera kure.”

Amashyaka yanyuzwe n’agaciro FPR yayahaye

Mu bikorwa byo kwiyamamaza biragoye gutandukanya abayoboke b’andi mashyaka n’aba FPR Inkotanyi kuko mu mashyi n’umudiho byamamaza Kagame badasobanya.

Ngabitsinze ashimira FPR Inkotanyi akavuga ko nta mwihariko ugomba kugaragara kuko ariya mashyaka asangiye umukandida umwe rusange.

Yagize ati “Turashimira uburyo FPR yateguye kwakira indi mitwe ya politiki, ahabera ibikorwa byo kwamamaza ubona ko twakirwa tugahabwa umwanya udukwiye tugafatanya na bo,ni ikintu cyiza kuba barabonye ko kuba twarafatanyije ari ikintu gikomeye, ni ikintu tubashimira.”

Yongeyeho ko nka PSD biteguye gukomeza mu ntara zose aho umukandida wabo azagera yiyamamaza bakamutera ingabo mu bitugu kugeza yegukanye intsinzi.

Yatanze ubutumwa ku yandi mashyaka

Mu Rwanda hari amashyaka 11 yemewe, abiri gusa; Democratic Green Party na PS Imberakuri niyo ataragiye umujyo umwe na FPR Inkotanyi mu kwamamaza Kagame Paul. Ngabitsinze by’umwihariko yasabye Green Party yaserukiwe n’umukandida, Habineza Frank, kwiyamamaza mu mutuzo ubundi abanyarwanda bakihitiramo.

Yagize ati “Nibakore ukwiyamamaza kwabo mu mutuzo hanyuma ku itariki ya 4 Abanyarwanda bazahitemo kandi ibyo bazahitamo birasobanutse bazabyakire twubake igihugu.”

Nyuma yo kwiyamamariza mu turere twa Ruhango, Nyanza, Nyaruguru na Gisagara, umukandida wa FPR Inkotanyi, Kagame, ku Cyumweru arakomereza mu turere twa Nyamagabe, Huye na Kamonyi.

Paul Kagame yashimye amashyaka yashyigikiye FPR Inkotanyi
Abarwanashyaka ba PSD bamamaje Paul Kagame mu bice bitandukanye
Umuyobozi wa PSD, Vincent Biruta, ubwo yari yitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza bya Paul Kagame ku wa Gatanu i Nyanza na Ruhango
Biruta ubwo yari mu Karere ka Gisagara na Nyaruguru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza