Kwamamaza

PSD yirukanye Ndayishimiye Eric kubera imyitwarire idahwitse

Yanditswe kuya 9-10-2016 saa 08:10' na Ntakirutimana Deus


Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza y’abaturage(PSD) ryirukanye Ndayishimiye Eric wari umuyoboke waryo rimushinja kurangwa n’imyitwarire idahwitse.

Biro politiki y’iryo shyaka yafashe uwo mwanzuro ubwo yateranaga ku wa Gatandatu tariki ya 8 Ukwakira 2016.

Ndayishimiye Eric yari mu bakandida 410 baturuka mu mitwe ya politiki ikorera mu Rwanda n’abigenga bagombaga gutoranywamo 80 bagombaga kwicara mu Nteko Ishinga Amategeko biciye mu matora y’abadepite yabaye ku wa wa 16-18 Nzeri 2013. Icyo gihe yari mu bakandida bigenga bahagarariye urubyiruko.

Raporo ya Komite Ishinzwe imikorere y’ishyaka n’imyitwarire y’abayoboke baryo, yagaragarije biro politiki yayo imyitwarire idahwitse ya Ndayishimiye, bivugwa ko idahwitse. Nyuma yo kuyibona ngo yagiye agirwa inama ariko ngo ntiyaziha agaciro, ibyo byatumye asezererwa muri biro politiki ndetse yirukanwa no mu ishyaka PSD.

Iyo myitwarire irimo gusuzugura inzego z’ishyaka n’andi makosa akomeye nkuko byemejwe na Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, Umunyamabanga Mukuru wa PSD.

Ati “ Hari ibikorwa byinshi yagiye akora bidahesha agaciro ishyaka, gusebya ishyaka ubwaryo, hari ibijyanye no kwinjira muri website y’ishyaka akayivanaho, hari n’indi myitwarire idahwitse hanze, aho avuga amagambo adahesha ishyaka icyubahiro na politiki y’igihugu muri rusange n’ibindi.”

Ngabitsinze yavuze ko igikomeye Ndayishimye ashinjwa ari ugusuzugura inzego z’ishyaka, zamuhamagara akanga kwitaba. Ashinjwa kandi kurisebya ko hari ibikorwa yarikoreye ntiyishyurwe.

Iryo shyaka rihakana ibyo bikorwa kuko ngo atari umukozi waryo ahubwo yari umuyoboke usanzwe, ku buryo nta n’amasezerano y’akazi yigeze agirana naryo.

Ikindi ashinjwa ngo ni ugusebya iryo shyaka abicishije mu kwandikira inzego zitandukanye ko yarenganye, ku bijyanye n’ako kazi yiyitiriye.

Muri 2015 Ndayishimiye yahawe n’Ubuyobozi bwa PSD inshingano zo gukurikirana imikorere n’imikoresherezwe y’urubuga rw’iri shyaka (Website). Gusa ngo bikorwa n’abayoboke bitandukanye no guhabwa akazi.

Muri iyi nama kandi hari abandi bayoboke babiri bihanangirijwe, bo mu Ntara y’i Burengerazuba ku bijyanye n’imyitwarire idahwitse yabagarayeho, umwe muri bo yitabiriye inama asaba imbabazi.

Mbere gato yo gufata iyo myanzuro, Dr Biruta yatangarije IGIHE ko imitwe ya politiki mu gihugu igira komite ishinzwe imyitwarire y’abayoboke, igeza kuri biro politiki imyitwarire muri rusange y’abayoboke, ndetse ko gushyira iyo ngingo ku murongo w’ibyo bari kwigaho nta kidasanzwe cyabaye, ahubwo ko ari ibikorwa bisanzwe by’ishyaka.

Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, Umunyamabanga Mukuru wa PSD

Kwamamaza

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Thursday 8 Ukuboza 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved