PS Imberakuri ishobora gushinja Diane Rwigara ikindi cyaha

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 17 Ukwakira 2017 saa 07:46
Yasuwe :
0 1

Mu gihe Diane Rwigara ari kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, Umuyobozi w’ishyaka PS-Imberakuri, Mukabunani Christine, yatangaje ko ishyaka rye rikomeje gukusanya ibimenyetso rishobora kumuregera ko yaryibye inyandiko y’abayoboke akayikoresha mu gushaka kwiyamamariza kuyobora u Rwanda.

Diane Rwigara ni umwe mu batanze kandidatire mu matora ya Perezida wa Repubulika aheruka ariko Komisiyo y’amatora ntiyamwemerera kubera ko atari yujuje ibisabwa.

Iyi komisiyo yanatangaje ko ku rutonde rw’abamusinyiye yashyizeho abantu 34 bavanywe kuri lisiti y’Abayoboke b’Umutwe wa Politiki wa “PS Imberakuri.’ Icyo gihe Mukabunani Christine uwuyobora yavuze ko yibwe lisiti y’amazina y’abarwanashyaka ba PS Imberakuri.

Yagize ati “Ikigaragara ni uko urutonde rwacu barutwaye kandi ba nyir’ugusinya batabizi, mbese nta muntu wacu bagezeho ngo asinye ahubwo bateruye inyandiko iriho imikono ibindi bagenda bahindagura”.

Kuri ubu Diane Rwigara arafunze aho akekwaho ibyaha birimo no gukoresha inyandiko mpimbano mu bihe byo gushaka kwiyamamaza. Gusa Ubushinjacyaha mu byo bumurega ntiharimo iz’abayoboke ba PS-Imberakuri.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Mukabunani yatangaje ko kugeza ubu nta kirego baratanga kuko bakirimo gukusanya ibimenyetso ariko avuga ko inteko rusange y’abarwanashyaka ba PS-Imberakuri izagena niba Diane Rwigara azaregerwa iki cyaha.

Yagize ati “Twari tugishakisha nyine ibimenyetso, hanyuma ariko tukanateganya ko tuzakora inama n’abantu bacu ku buryo twazafatira umwanzuro hamwe. Turamutse tubyemeranyije twareba icyo dukora niba twarega cyangwa tutarega, mbega bizaterwa n’icyizava mu nama tuzakora nyuma yo gukusanya ibimenyetso.”

Kuri iki kibazo, Diane Rwigara yigeze kubwira itangazamakuru ko lisiti y’abarwanashyaka ba PS-Imberakuri atazi aho yavuye. Yakomeje avuga ko kuba hari abantu bo muri iri shyaka baba baramusinyiye atari ikibazo kuko hari n’abo muri FPR Inkotanyi bamusinyiye.

Nk’uko Komisiyo y’amatora yabitangaje, Diane Rwigara mu gihe yashakaga gutanga kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, yanafatanyije n’umukorerabushake wayo mu Karere ka Rulindo, biganye imikono y’abantu basinyira abagera kuri 26 imyirondoro yabo ikuwe ku makarita y’itora uwo mukorerabushake yari afite.

Ikindi kandi ni uko kuri lisiti y’abari bashyigikiye kandidatire y’uyu mukobwa hanagaragayeho abantu bapfuye aribo Rudahara Augustin; Maniraguha Innocent na Byiringiro Desiré. Iki cyaha akaba agikurikiranweho n’ubutabera.

Umuyobozi w’ishyaka PS-Imberakuri, Mukabunani Christine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza