Prof. Rugege yibukije abacamanza gutanga isura nziza ku bihugu byohereza abashinjwa Jenoside

Yanditswe na Habimana James
Kuya 27 Nzeri 2019 saa 11:53
Yasuwe :
0 0

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof. Sam Rugege, yasabye abacamanza 41 basoje amahugurwa mu gukurikirana no guca imanza z’abantu boherejwe n’Inkiko Mpuzamahanga, kuzarushaho gutanga ubutabera bunoze buzatuma bimwe mu bihugu byagendaga biguru ntege biva ku izima.

Prof Rugege yabigarutseho ubwo yasozaga amahugurwa yari amaze ibyumweru bitatu bagiye bakora mu bihe bitandukanye.

Bahuguwe ku mategeko mpuzamahanga agenga imiburanishirize y’ibyaha byambukiranya imipaka.

Aya mahugurwa yatanzwe n’impuguke zikomeye mu by’ubutabera zirimo n’abavuye mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa ICC, ruherereye i La Haye mu Buholandi.

Prof. Rugege yavuze ko amategeko n’amahame mpuzamahanga bigenda binduka, bikaba ari ngombwa ko habaho guhugurwa.

Ati “Nubwo abacamanza bacu basanzwe baca izi manza nk’izi, ni byiza ko bakomeza guhugurwa no kwihugura kugira ngo biyongerere ubumenyi barebe imikorere y’inkiko zikomeye.”

Ati “Kugeza ubu ibihugu bidufitiye icyizere kuko mu myaka nk’irindwi ishize, hari ibihugu bitashakaga kohereza abashinjwaga ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi ngo baburanishwe mu Rwanda kuko batizeraga inkiko zacu, ariko ubu batangiye kwemera ko u Rwanda rugendera ku mategeko kandi hari ubutabera buhamye buca imanza zinoze.”

Ku birebana n’ibihugu bikomeje kwinangira kohereza abakekwaho gusiga bahekuye u Rwanda, Prof Rugege yavuze ko n’abandi batarabohereza noneho bashobora kuzabohereza kubera ko bazi ko abacamanza b’u Rwanda babihuguriwe kandi n’imiburanishirize ari nta makemwa.

Yakomeje agira ati “Icyo dusaba abarangije amahugurwa ni ugushyira mu bikorwa ibyo bize niba basanga bibereye u Rwanda, turashaka ko bakomeza kwihugura no gushyira mu bikorwa ibyo bize bagatanga ubutabera ku banyarwanda, kugira ngo niba hari n’abo bohereza mu Rwanda bazabikore ari ntacyo batinya.”

Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire, Aimé Muyoboke Karimunda, na we wahawe aya mahugurwa, yatangaje ko mu gihe cyashize bagiye babona imanza z’ubujurire zagiye zituruka mu rukiko rwa Arusha zikoherezwa mu Rwanda.

Ati “Icyagaragaye ni uko nubwo twari dufite itegeko rihana Jenoside ariko kuburanisha imanza zitururse mu Rukiko Mpuzamahanga rwa Arusha byasabaga ubundi bumenye bwihariye, hari abaregwa usanga bafite ukundi bitwara kutari kumenyerewe, ubu twagize amahirwe yo guhabwa ubwo bumenyi ku buryo izo manza zaburanishwa neza kandi zidatinze, ku buryo umusaruro uvuyemo wishimirwa n’igihugu ndetse n’abakurikiranweho icyaha.”

Aya mahugurwa yagaragayemo bamwe mu bantu basanzwe bazwi mu butabera bw’u Rwanda, barimo nk’uwigeze kuba Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Richard Muhumuza; Uwigeze kuba Umuvugizi w’Inkiko, Itamwa Emmanuel; Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire, Aimé Muyoboke Karimunda; Tugireyezu Vénantie n’abandi.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof. Sam Rugege, yasabye abacamanza guhesha isura nziza u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza