00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Prof. Nshuti Manasseh yahamagariye Abanyarwanda kuyoboka isoko ry’umurimo rya EAC

Yanditswe na Nkundineza Jean Paul
Kuya 22 Ukwakira 2021 saa 10:07
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Prof. Nshuti Manasseh, asanga Abanyarwanda bakwiye kujya gupiganwa ku isoko ry’umurimo ry’uyu muryango ari benshi.

Prof Nshuti yabitangaje ubwo yari yitabiriye Inteko Rusange ya EAC iheruka kubera i Arusha muri Tanzania ahari icyicaro gikuru cy’uyu muryango.

Yavuze ko muri iyi nteko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba harimo imyanya isanzwe y’akazi, usanga abantu bayishaka kandi ukaba ari umuryango mpuzamahanga.

Mu kiganiro na IGIHE yagize ati “Abanyarwanda twinjiye muri uyu muryango mbere na mbere dushaka kugiramo inyungu. Iyo turi muri uyu muryango Abanyarwanda bakwiye kuba banawukoramo kandi hari benshi banasabye akazi hano.”

Yakomeje agira ati “Dosiye zabo ziri hano kandi harimo benshi bazagira amahirwe yo gukora hano kuko nukora muri EAC uvuye nko mu Rwanda uba uzamutse mu ntera uba uje gukorera umuryango mpuzamahanga.”

Prof Nshuti avuga ko ugiye gukora muri EAC, ari umushahara wiyongera ugereranyije no kuba akorera mu gihugu kimwe, ikindi kandi ngo ibijyanye n’imibereho birahinduka ndetse n’ayo mafaranga akorera akajya ayajyana mu Rwanda.

Ati “Ibi rero ni byo turi hano ngo tuganireho Abanyarwanda na bo bagire amahirwe ahagije yo kubona akazi mu Nteko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.”

Yakomeje agira ati “Ubundi buri gihugu kigira amategeko yacyo yihariye ariko muri iyi nteko haba harimo amategeko areba EAC atuma agera ku ntego zo kwagura amasoko kandi ibicuruzwa by’abacuruzi bica mu bihugu byinshi bikambutswa imipaka bitabagoye bigatuma ubucuruzi bwo muri aka karere bworoha ndetse n’imigenderanire nayo ikagenda neza.”

Avuga kandi ko ariyo mpamvu iyi nteko ishyiraho amategeko agenga uyu muryango mu nyungu z’abaturage bose bagize aka karere.

Inteko rusange yitabiriwe n’Abaminisitiri bahagarariye ibihugu byabo muri uyu muryango. Iyi nama yabaye hagati ya tariki 3-20 Ukwakira 2021.

U Rwanda rwari ruhagarariwe na Prof Nshuti Manasseh mu gihe Uganda yari ihagarariwe na Rebecca Kadaga, Kenya yari ihagarariwe na Ken Obura naho u Burundi bwari buhagarariwe na Amb. Nibigira Ezechiel mu gihe Sudani y’Epfo itari ihagarariwe.

Prof. Nshuti Manasseh yahamagariye Abanyarwanda kuyoboka isoko ry’umurimo rya EAC kuko hari amahirwe menshi
Depite Martin Ngoga ni we uyobora Inteko ya EAC kuva itangiye kugeza irangiye
Depite Fatuma Ndangiza uhagarariye u Rwanda muri EAC yitabiriye inama y'Inteko rusange

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .