00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Prof Lyambabaje yagaragaje uko abayobozi b’agateganyo badindije Kaminuza y’u Rwanda

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 7 Kamena 2021 saa 04:06
Yasuwe :
0 0

Kuva Kaminuza y’u Rwanda yashyirwaho mu 2014 igahabwa na za Koleji esheshatu zitandukanye yakunze kugaragaramo ibibazo bishingiye ku mikoro n’imiyoborere, ku buryo kuri ubu hagikorwa amavugurura agamije kuyiganisha aheza.

Bamwe mu batanga ibitekerezo bavuga ko kimwe mu byadindije imiyoborere ari uko za Koleji, ibigo n’amashami ya Kaminuza y’u Rwanda byakunze kuyoborwa n’abayobozi b’abagateganyo badashobora gufata ibyemezo kuko bakora basa n’abigengesereye batazi igihe bazamara bayoboye.

Mu bibazo byabajijwe Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza yu Rwanda, Prof Lyambabaje Alexandre, ubwo yari mu kiganiro ‘Sobanuza’ kuri Radio Salus mu mpera z’icyumweru gishize, na cyo cyagarutsweho.

Prof Lyamabaje yavuze ko ari ikibazo gikomeye ariko gishingiye ku mavugurura yabaye mu gushyiraho Kaminuza y’u Rwanda.

Ati “Abayobozi b’abasigire (b’agateganyo) ni ikibazo gikomeye kuko iyo ukora utabifitiye ububasha busesuye hari ibyo wirinda gukora kuko ntabwo uba uzi igihe uzavira muri uwo mwanya; ushobora kuwuvamo ejo cyangwa bikamara imyaka nk’uko mwabivuze.”

Yakomeje avuga ko muri iki gihe batangiye gukemura icyo kibazo kuko kiri mu byandindije akazi n’imiyoborere muri Kaminuza y’u Rwanda.

Mu bayobozi ba Kaminuza y’u Rwanda bungirije bane, babiri muri bo ni ab’agateganyo na ho mu bayobozi ba za Koleji esheshatu zigize Kaminuza y’u Rwanda, batanu bayoboye by’agateganyo.

Yavuze ko kuri ubu Guverinoma y’u Rwanda yamaze gushyiraho abayobozi bakuru bungirije ba Kaminuza bose uko ari bane.

Ati “Ubu ngubu icyiza gihari ni uko Guverinoma yashyizeho abo bayobozi ku buryo kuri urwo rwego ari rwo twita urwego rwo hejuru rw’ubuyobozi bwa kaminuza bari mu myanya.”

Prof Lyambabaje avuga ko igikurikiyeho ari ukureba uko bashyiraho n’abayobora za Kaleji kugira ngo imiyoborere muri Kaminuza y’u Rwanda itezwe imbere.

Ati “Turimo turakoresha amapiganwa yo gushaka abayobozi ba za Koleji. Ubu itangazo ryagiye hanze, abantu barasabye kuba bayobora Koleji kuko muri Koleji esheshatu, umwe ni we wenyine utari umusigire.”

Kugeza ubu igitegerejwe ni uko Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda wungirije ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi atangira imirimo ye kuko ari umwe mu bagira uruhare rukomeye mu gufasha gushyiraho abayobozi ba za Koleji.

Yizeza ko ashingiye k’uko biri gukorwa, mu gihe gito Kaminuza y’u Rwanda izaba ifite abayobozi ba za Koleji ndetse n’abayobozi mu nzego zitandukanye.

Ati “Icyo ni ikintu gikomeye mu rwego rw’ubuyobozi kuko ni ngombwa ko tugira abantu babikora kandi babifitiye ububasha kandi bashyizweho mu buryo bwemewe.”

Usibye icyo gushyiraho abayobozi babifitiye ububasha, Kaminuza y’u Rwanda iri kwiga n’uko Koleji zayo zajya zigenerwa ingengo y’imari ndetse n’abayobozi bazo bagahabwa ububasha bwo gufata ibyemezo.

Hari kubarurwa n’umutungo wose wa Kaminuza y’u Rwanda kugira ngo wandikwe umenyekane kuko hashize imyaka igera ku munani utazwi wose uko ungana n’aho uherereye.

Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza yu Rwanda, Prof Lyambabaje Alexandre,yavuze ko ibibazo by'imiyoborere birimo bishakirwa ibisubizo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .