00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Pologne yahaye u Rwanda inkingo ibihumbi 300 za Covid-19

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 19 Ugushyingo 2021 saa 06:15
Yasuwe :
0 0

Leta ya Pologne yemereye u Rwanda inkingo zigera ku bihumbi 300 zo mu bwoko bwa AstraZeneca, zizakoreshwa muri gahunda ya Leta yo gukingira nibura 30% by’abaturage bitarenze uyu mwaka.

Uyu muhango wabereye muri Pologne aho ku ruhande rw’u Rwanda hari Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu, Shyaka Anastase, mu gihe ku ruhande rwa Pologne hari Syymon Synkowski vel Sik, akaba ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Wungirije muri icyo gihugu.

Kugeza ubu, abantu bagera kuri 5.397.595 bamaze guhabwa doze ya mbere y’urukingo rwa Covid-19, aho byitezwe ko uyu mwaka uzarangira bose bamaze guhabwa doze ya kabiri, bivuze ko nibura 50% by’abantu bafite hejuru y’imyaka 18 bazaba bamaze gukingirwa.

Biramutse bigenze gutyo, mu gihe igihugu cyakomeza kubona inkingo, bisobanuye ko intego cyihaye yo gukingira nibura 60% by’abaturage bitarenze umwaka utaha, ishobora kugerwaho hakiri kare cyane, bityo abantu benshi bakarushaho kugira amahirwe yo gukingirwa, dore ko bivugwa ko u Rwanda rwizeye kuzabona inkingo nibura zakingira hejuru ya 70% by’Abanyarwanda bafite hejuru y’imyaka 18.

Kugeza ubu abagera kuri 2.870.912 bamaze guhabwa inkingo ebyiri.

Amb. Shyaka uhagarariye u Rwanda muri Pologne yashyikirijwe inkingo ibihumbi 300 za Covid-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .