Ibyinshi mu bikoresho byafashwe byiganjemo Televiziyo za rutura, ibikoresho bifunga bikanafungura ibyuma (Pinces) byifashishwaga mu gufungura inzugi mu gihe bibaga ndetse n’igikoresho cy’umuziki(Piano).
Ibi bikoresho byibwaga mu Mujyi wa Kigali maze bikajyanwa kugurishwa mu Karere ka Rubavu ari naho byafatiwe.
Umwe mu bafashwe yemereye itangazamakuru ko yafashwe ubwo yari ashyiriye televiziyo umucuruzi wari usanzwe ugura ibikoresho bitandukanye birimo n’iby’ikoranabuhanga , ayimuha atazi ko yafashwe ,na we afatwa ubwo.
Ati “Nahamagaye umugabo. Nari mfite televiziyo mu rugo iwanjye nayibye mu murenge wa Kigali, ndamuhamagara ngo nyimuhe, ntazi ko yafashwe.”
Yavuze ko icyamuteye kujya kwiba ari ubukene no gushakira ibitunga umuryango.
Undi uri mubakekwa yavuze ko yajyaga agura izi televiziyo atazi ko zibwe.
Ati” Njye uyu mugabo twamenyanye ngira ngo ni umuntu wazimuhaye[avuga uwamuzaniraga televiziyo]. Hashize igihe nibwo naje kumenya ko aba yazibye. Akenshi utangira utazi ko ibyo uguze ari ibijurano ariko iyo umaze ku menya ko ari ibijurano umutima urakurya ukabivamo”.
Uwo mugabo yiyemerera ko yari amaze kugura televiziyo zigera kuri esheshatu.
Umwe mu batangabuhamya bibwe yavuze yibwe televiziyo ariko na mbere yari yabanje kwibwa ibiribwa yari yarahashye.
Ati “Baraje banyiba ibiryo aho nsanzwe mbibika ibyo mbiburira irengero. Mu ijoro ryo ku itariki 15 Gashyantare baraje bahombanya grillage ni naho bacishije Televiziyo.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko hari hashize ibyumweru bibiri bamenye ko hari itsinda ry’abajura ndetse n’ababagurira ibyo bibye.
CP John Bsco Kabera yasabye abantu kureka ingeso y’ubujura bagakora akazi kemewe.
Ati “Icya mbere tuvuga n’uko abantu bareka ubujura.Twavuze kenshi ko iyo wibye bikamenyekana, cyangwa umuntu wibwe agatanga amakuru, Polisi ikabakurikirana ibafata.”
Yasabye abantu kujya bagura ibintu bifite inyemezabwishyu kandi bakajya babanza gushishoza.
Ati “ Turasaba ko abantu bakora akandi kazi kuko kwiba nta cyiza kirimo ,ariko n’abajya kugura ibintu hirya no hino, twababwiye ko ibintu ngo by’imari ishyushye ,imari ishyushye irotsa. Bajye birinda kubigura bagure ibintu bifite inyemezabwishyu.”
Abafashwe nibaramuka bahamijwe iki cyaha, bazahishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!