00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Polisi yerekanye uwohererezaga abantu ‘SMS’, ababwira ko yabahaye amafaranga kuri Mobile Money

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 13 Nzeri 2021 saa 06:07
Yasuwe :
0 0

Polisi y’u Rwanda yerekanye umusore w’imyaka 19 uvuka mu Murenge wa Nkungu mu Karere ka Rusizi wasabaga abaturage kumusubiza amafaranga avuga ko yibeshye akayaboherereza kuri konti zabo za Mobile Money kandi ababeshya.

Kuri uyu wa Mbere, tariki 13 Nzeri 2021, ni bwo Polisi y’u Rwanda yerekanye uyu mutekamutwe wohererezaga abantu ubutumwa bugufi yigize umukozi wa MTN bubereka ko yaboherereje amafaranga kuri konti zabo za Mobile Money, abadashishoje bagahita bamwoherereza ayabo.

Polisi yemeza ko uyu musore na bagenzi be bari bamaze kwiba abaturage batatu batandukanye asaga miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Uyu musore uregwa yemera icyaha aregwa cyo kwiba abaturage, akanagisabira imbabazi.

Yagize ati “Ndi hano kuko ndi umutekamutwe, twariye ibihumbi 309 Frw. Mbese nabonye inzego z’umutekano zimbwira ngo tugende kubera ko twari twahamagaye umuntu tumubwira ko turi abakozi ba MTN, ko hari amafaranga twibeshye tukamwoherereza noneho arayaduha.”

Yongeyeho ko itsinda arimo ry’abiyise “Abameni” rigizwe n’abantu batatu, anashimangira ko abakora ubu butekamutwe ari benshi atabasha kumenya umubare ndetse bakunze guhurira mu tubari.

Nzeyimana Adi wibwe n’uyu mutekamutwe yemeje ko yamuhamagaye amubwira ko natamwoherereza amafaranga konti ye ya Mobile Money MTN uyifunga.

Ati “Yarampamagaye ntamuzi ambwira ko ari umukozi wa MTN yibeshye akaboherereza ibihumbi 45 ngo ahamagaye MTN ikamubwira ko ugiye gufunga telefoni yanjye natayansubiza. Ni bwo hashize umwanya mbona ubutumwa bw’uko yayohereje ndayamusubiza.”

Yakomeje avuga ko uyu mugabo hari imibare yamusabye gukoresha bituma amwiba amafaranga ye n’ayari ari kuri konti ye agera ku bihumbi 350 Frw.

Uwitwa Bzitimana Damascène we yemeza ko uyu mutekamutwe nyuma yo kumwoherereza ubutumwa bugufi bw’uko yamwoherereje amafaranga yahise atangira kumuhamagara, amusaba kuyamusubiza amutera ubwoba.

Yagize ati “Hashize ukwezi umuntu ampamagaye ambwira ko hari amafaranga ye yayobye akayanyoherereza kandi nintayamuha konti yanjye ifungwa. Ni bwo narebye nsanga yayohereje muha ayanjye. Yambwiye imibare nkanda nkajya mbona ayanjye ari kugenda uko. Ni bwo nahise niyambaza Sitasiyo ya RIB ntanga ikirego.”

Umuvugizi wungirije wa Polisi y’u Rwanda, CSP Sendahangarwa Apollo, yavuze ko uyu mutekamutwe we na bagenzi be bari bamaze kwiba arenga miliyoni 2 Frw.

Ati “Murabizi hashize igihe hari ubujura bw’abantu bahamagara abandi bababwira ko babohereje amafaranga bibeshye kuri telefoni zabo; abantu bagiye batanga ibirego; turakurikirana ni bwo buryo uyu yafashwemo.”

Abanyarwanda basabwe kwirinda iki cyaha kubera ko ugifatiwemo ahanishwa igifungo gishobora kugera ku myaka irindwi.

Polisi y'u Rwanda yerekanye umusore w'imyaka 19 uvuka i Nkungu mu Karere ka Rusizi wasabaga abaturage kumusubiza amafaranga kandi ababeshya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .