00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Polisi yerekanye bane barimo umugabo wahimbiraga abakozi ibyangombwa byo kwivuriza kuri RAMA

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 7 Nzeri 2021 saa 08:57
Yasuwe :
0 0

Polisi y’u Rwanda yerekanye abagabo babiri barimo ufite sosiyete ikora ibijyanye n’ubwubatsi n’abagore babiri yayishyizemo batekeraga abantu imitwe bababwira ko bazabafasha kwivuza bakoresheje ubwishingizi bwa RAMA ku musanzu utangwa mu Rwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB.

Ahagana saa Kumi z’amanywa kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 7 Nzeri 2021, ni bwo aba bantu beretswe beretswe itangazamakuru.

Polisi ishinja umwe muri abo bagabo guhimba sosiyete y’ubwubatsi ifite abakozi 139 bafite abishingizi barenga 500 kugira ngo bajye bivuza bakoresheje RAMA kandi batamukorera.

Abagore bafashwe bo bashinjwa kwiyita abakozi b’iyo sosiyete no kwivuriza mu bwishingizi bwa RAMA kandi batayikorera.

Abaregwa bose bemeye ibyaha banabisabira imbabazi ndetse banaboneraho kugira inama abandi Banyarwanda yo kwirinda gukora uburiganya.

Umugabo ushinjwa guhimba sosiyete yagize ati “Ndi hano ku mpamvu y’uko hari abakozi banjye bwite nari nsanzwe nkoresha nkabatangira ibyo amategeko ateganya. Haje kubaho abandi bantu b’inshuti zanjye tuziranye bansabye y’uko baza muri kompanyi yanjye bakajya bitangira imisanzu ubundi na bo bakabasha kwivurizamo.”

Yaboneyeho gusaba imbabazi no kugira inama abandi Banyarwanda bose kwirinda gukora amanyanga nk’ayo yakoze.

Umwe mu bagore bafashwe yagize ati “Njye kugira ngo polisi imfate barampamagaye ku wa Kane nditaba bambaza niba nkoresha RSSB ndabibabwira bambaza uko nayibonye ndabasobanurira mbabwira ko ari uyu mugabo wamfashije ndayibona. Nta kintu namuhaye uretse ko nyuma yo kumfasha namuhaye ishimwe ry’ibihumbi 100 Frw, nshyiramo n’uyu murumuna wanjye.”

Yakomeje avuga ko nyir’icyo sosiyete bari baremeranyije ko azajya amwishyura amafaranga yishyurirwa umukozi ku buryo batangiye amwishyura 15.500 Frw uretse ko ubu yari asigaye amuha 22.500 Frw.

Umuyobozi w’Ishami rya RSSB mu Karere ka Gasabo, Nsengiyumva Phineas, yavuze ko iyi sosiyete basanze ifite abakozi 139 n’abishingizi barenga 500; anashimangira ko yahombeje Leta mu myaka itatu ishize.

Ati “Ubundi kwivuza byatangiye bikorwa n’abakozi ba Leta ariko nyuma haje gufungurwa imiryango ku bigo byigenga kugira ngo bibashe kuvuza abakozi babyo. Ubu rero batanga dosiye igasuzumwa bakabemerera; ni muri urwo rwego abafite ibigo byigenda harimo abagiye bayihisha inyuma bagashyiraho ibigo ariko zidafite abakozi bakagenda bavuza abatarimo.’’

RSSB iteganya kongera imbaraga mu myaka itanu aho izakora igenamigambi rizatuma hafatwa ibyemezo byo gushakisha abashobora kwihisha muri ibyo bigo byigenga bagakora amanyanga.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Kabera John Bosco, yasabye abakora ibyaha kubireka kuko bitazabahira.

Ati “Icya mbere twavuga n’uko tumaze kwerekana abantu bakora ibyaha nk’ibi inshuro nyinshi; twabagira inama y’uko abatarafatwa bakwiye kuza bakavuga ibyaha bakoraga bakabireka. Icya kabiri ni uko bakwiye kureka ibyo bakora kuko barahombya ibigo bya Leta kandi si byiza.”

Aberetswe itangazamakuru baramutse bahamwe n’icyaha bashinjwa birimo ibyo guhimba inyandiko mpimbano n’uburiganya bazafungwa imyaka iri hagati y’itanu n’irindwi.

Polisi yataye muri yombi abantu bane barimo umugabo wahimbiraga abakozi ibyangombwa byo kwivuriza kuri RAMA kandi batamukorera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .