00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Polisi yerekanye abagore babiri binjizaga amavuta ya "mukorogo" mu gihugu bayambariyeho

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 2 Nzeri 2021 saa 05:11
Yasuwe :
0 0

Polisi y’u Rwanda yerekanye abagore babiri yafatiye mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali bari gucuruza amavuta yangiza uruhu azwi nka mukorogo.

Ahagana saa Tanu z’amanywa kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 2 Nzeri 2021, ni bwo aba bagore bashinjwa kugurisha mukorogo beretswe itangazamakuru nyuma yo gufatirwa mu cyuho bari kuzigurisha mu Isoko ry’i Nyamirambo.

Aba bagore bo mu Karere ka Rubavu bose bemeye icyaha cy’uko bagurishaga aya mavuta, banabisabira imbabazi.

Umwe muri bo yavuze ko yacuruzaga kugira ngo iminsi yisunike kuko kubona ibyo kurya byari ingume kuri we.

Yagize ati “Mu by’ukuri nafatanywe mukorogo ariko ni ubuzima bubintera kuko nanasize n’umwana w’uruhinja ubu igituza kiranyishe. Nasabaga Polisi n’Abanyarwanda muri rusange imbabazi, ko ntazongera n’umunsi n’umwe. Nibongera kumfatira muri iri kosa bazankoreshe icyo bashaka.”

Yongeyeho ko mukorogo bacuruza bazikura muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakazinyuza mu makoro mu nzira zitemewe.

Mugenzi we bafatanywe, we yavuze ko yahisemo gucuruza mukorogo nyuma yo kubura akazi.

Yagize ati “Njye nabitangiye mbuze akazi kuko narize ndakabura, mugenzi wanjye yarambwiye ngo waje tukajya ducuruza amavuta, ni bwo nabitangiye. Iyi yari inshuro ya kane tuyohereje ariko ni bwo bwa mbere twari tuyizaniye i Kigali.”

Yavuze ko yari azi ko mukorogo itemewe kuko yangiza uruhu, anabisabira imbabazi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko abagore bafashwe binjije aya mavuta bayambariyeho imyenda.

Ati “Twari tumaze iminsi dufite amakuru y’uko hari abantu binjiza mukorogo mu gihugu bayivanye mu bihugu duhanye imbibi bakoresheje amayeri atandukanye; twarakurikiranye tuza gusanga hari abayinjiza bayambariyeho. Byatewe n’imbaraga n’ibikorwa bitandukanye byo kugenza iyinjira ry’ariya mavuta yangiza uruhu mu Rwanda, ni muri ubwo buryo baje gufatwamo.”

Yakomeje avuga ko gucuruza amavuta ya mukorogo bitemewe kuko yangiza uruhu.

CP Kabera yasabye Abanyarwanda guhitamo gukora ibikwiye kuko ibitemewe bibagiraho ingaruka.

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda mu ngingo ya 266 rivuga ko umuntu ukora, ugurisha, utanga ibintu bibujijwe mu buvuzi birimo umuti, ibintu bihumanya, ibintu binoza cyangwa bisukura umubiri, ibindi bikomoka ku bimera aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Abafashwe bagurisha amavuta ya mukorogo beretswe itangazamakuru
Yavuze ko gucuruza mukorogo yabikoraga kugira ngo abone icyo kurya
Uyu mugore we yavuze ko yahisemo gucuruza mukorogo nyuma yo kubura akazi
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko abafashwe binjije amavuta ya mukorogo bari bayambariyeho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .