Polisi yerekanye 12 bakekwaho kunywa bakanacuruza ikiyobyabwenge cya mugo

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 8 Kanama 2018 saa 08:03
Yasuwe :
0 0

Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa Gatatu yerekanye abantu 12 bakurikiranyweho icyaha cyo kunywa no kugurisha ikiyobyabwenge cya mugo (Heroine), mu baturage batandukanye biganjemo urubyiruko.

Aba bakekwa bafatiwe i Gikondo mu Karere ka Kicukiro na Kimironko mu Karere ka Gasabo.

Umwe muri bo wemera ko yacuruzaga mugo, yavuze ko yatangiye gucuruza iki kiyobyabwenge mu 2013, nyuma yo gutana n’umugore we.

Yagize ati “Ndi hano kubera gucuruzaga Heroine, hari abo nakoranaga na bo nka Karangwa Bienvenue kuko niwe wayinzaniraga, ariko nabitangiye nyuma y’aho mvuye mu butumwa kuko nagendaga ku makamyo. Nyuma yo kuza nkasanga umugore yaranyibye miliyoni ebyiri akanansigira abana, nibwo nabitangiye.”

Yakomeje ashishikariza urubyiruko n’abandi banyarwanda muri rusange kwirinda gukoresha iki kiyobyabwenge, kuko kigira ingaruka mbi ku buzima bwa muntu.

Mugenzi we yemeza ko amaze imyaka ibiri anywa mugo agasaba urubyiruko bagenzi be kuyirinda.

Yagize ati “Maze imyaka ibiri nyinywa, mugo ni mbi kuko umuntu wayinyweye ni ushaka gutakaza igihe kuko ntabwo aba afite ubwenge. Usanga aba atitira cyangwa akonje anabira ibyuya, ku buryo iyo hashyushye we aba akonje n’iyo hakonja aba ashyushye.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Theos Badege, yavuze ko iki gikorwa cyo guta muri yombi abakoresha ibiyobyabwenge kigamije kwibutsa abaturarwanda ko uru rugamba ruzatsindwa ku bufatanye bw’inzego zose.

Yagize ati “Icyo tugamije mu gikorwa nk’iki, ni ukwibutsa abaturarwanda twese ko uru rugamba tuzarutsinda ari uko dufatanyije. Aba basore bafite imidugudu batuyemo hari n’urundi rubyiruko bagendana, icyo tugamije rero ni ukugirango twitandukanye n’aba bagizi ba nabi.”

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, Mbabazi Modeste, asobanura ko aba bantu uko ari 12 nibahamwa n’icyaha bazahanishwa igifungo kiri hagati y’umwaka umwe n’itatu.

Yagize ati “Ingingo ya 594 ivuga ko umuntu wese unywa, witera, uhumeka, wisiga cyangwa ukoresha ubundi buryo ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka kugeza ku myaka itatu n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi 50 kugeza ku bihumbi 500.”

Abafashwe bagaragaje ko mugo ihenda ndetse ko igarama rimwe ryayo barigura amafaranga ibihumbi bibiri, banemeza ko ituruka muri Pakistan ikanyura muri Uganda ikabona kugezwa mu Rwanda.

Abantu 12 bakekwaho kunywa no gucuruza ikiyobyabwenge cya mugo
Aka gapfunyika ka mugo kagura ibihumbi 20Frw cyangwa ibihumbi 18Frw

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza