Polisi yataye muri yombi abantu 11 bakurikiranyweho gucuruza ibiyobyabwenge

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 Ukwakira 2018 saa 08:33
Yasuwe :
0 0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo n’Iburengerazuba, yatangaje ko muri iki cyumweru yafashe itsinda ry’abantu 11 bakekwaho gukora ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge byiganjemo urumogi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo CIP Karekezi Bonaventure avuga ko mu ijoro ryo ku wa Gatatu hakozwe umukwabu wo gufata abantu batanu bo mu Murenge wa Mukingo mu Karere ka Nyanza, basanganwa ibiro 60 by’urumogi.

Avuga ko ubwo Polisi yageraga mu rugo rwakekwagamo urwo rumogi, yahasanze abandi bantu bane barimo umusaza w’imyaka 62, bagiye kurugura.

Igikorwa nk’iki kandi cyabereye mu karere ka Ruhango, hafatirwa abantu batatu nabo bakekwaho gucuruza no gukwirakwiza urumogi.

CIP Karekezi avuga ko bo bafatanywe udupfunyika 3155 tw’urumogi.

Ati “Bariya bantu twafashe uko ari umunani twari dufite amakuru yizewe twahawe n’abaturage ko bacuruza urumogi. Twagiye gusaka inzu zabo tubizi neza ko rurimo kandi koko twarusanzemo.”

Igikorwa nk’iki kandi cyabereye mu Ntara y’Iburengerazuba mu karere ka Rubavu, ahafatiwe abantu batatu.

Umuvugizi wa Polisi muri iyi Ntara CIP Gasasira Innocent avuga ko hari umugabo wafatanywe udupfunyika ibihumbi bitatu tw’urumogi, arujyanye mu Mujyi wa Kigali.

Ati “Kubera ko Polisi yari ifite amakuru ko afite urumogi kandi arujyanye i Kigali, yahise ishyira bariyeri mu muhanda uva i Rubavu ugana mu Mujyi wa Kigali. Yafatiwe mu murenge wa Kanzenze mu kagari ka Kirerema ari muri imwe mu mu modoka zitwara abagenzi.”

Avuga ko no ku wa Kane undi muturage yari ajyanye urumogi mu Mujyi wa Kigali aruvanye mu gihugu cy’abaturanyi, Polisi ishyira bariyeri mu muhanda, afatirwa mu murenge wa Mahoko mu Kagari ka Kanama.

Akimara kugezwa ku biro bya Polisi ikorera mu Murenge wa Kanama yahasanze abandi bantu babiri nabo bahafungiwe kubera urumogi, bavuga ko ari we warubagurishaga.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko yakajije umurengo mu bikorwa byo kurwanya no gufata abantu bakwirakwiza ibiyobyabwenge ibinyujije mu bukangurambaga mu baturage.

Uretse ingamba za Polisi mu kurwanya ibiyobyabwenge, leta y’u Rwanda nayo iherutse kuzamura ibihano ku muntu wese uhamwe no gukwirakwiza ibiyobyabwenge, aho azajya ahanishwa igihano kuva ku myaka 7 kugeza ku gifungo cya burundu.

Uru rumogi rwasanzwe mu rugo rumwe mu zasatswe mu mukwabu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza