Kwamamaza

Polisi yataye muri yombi 10 bakekwaho ubucuruzi bw’amahembe y’inzovu

Yanditswe kuya 20-08-2016 saa 07:32' na IGIHE


Polisi y’u Rwanda ifunze abantu icumi barimo n’abanyamahanga kubera gucuruza amahembe y’inzovu, bafatiwe mu Rwanda berekeza ku mugabane wa Aziya kuyacuruzayo.

Umuvugizi wungirije wa Polisi y’u Rwanda , Chief Superintendent of Police (CSP) Lynder Nkuranga yavuze ko abacyekwaho ubwo bucuruzi butemewe barimo bane bakomoka mu gihugu cya Guinea, ndetse n’abanyarwanda batandatu.

Yagize ati:” Abacyekwaho gucuruza amahembe y’inzovu bafatanywe ibiro 80 byayo, bafashwe ku buryo butandukanye mu minsi mike ishize , bashakaga kunyura mu Rwanda berekeza ku mugabane wa Aziya kuyacuruzayo.

Bivugwa ko aya mahembe y’inzovu yaba yaraturutse muri Tanzania nubwo aba bacyekwaho gukora ubu bucuruzi butemewe bwayo bo bavuga ko bayakuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

CSP Nkuranga yakomeje agira ati” Iperereza ririmo gukorwa kugira ngo tumenye amakuru yose y’ubu bucuruzi butemewe ndetse n’abandi bose bafite aho bahuriye n’ibi bikorwa bafatwe kugira ngo amategeko yubahirizwe. U Rwanda ntirushobora kuba inzira y’ubucuruzi nk’ubu ndetse n’indiri y’abanyabyaha”.

Mu kwezi kwa Werurwe uyu mwaka, inkiko z’u Rwanda zari zakatiye abanya-Guinea batatu n’umunyarwanda umwe, igihano cy’igifungo cy’imyaka itandatu kubera gucuruza amahembe y’inzovu angana n’ibiro 88, icyo gihe bakaba bari bemeye icyo icyaha.

Afurika y’I Burasirazuba ikaba muri iki gihe ifite ikibazo cy’ubucuruzi bw’amahembe y’inzovu butemewe, ariko CSP Nkuranga akaba avuga ko Polisi y’u Rwanda itazihanganira ubuhigi bw’inyamaswa ubwo aribwo bwose ndetse n’ibindi byaha bitandukanye byambukiranya imipaka.

Mu kwezi kwa Werurwe kandi uyu mwaka, muri Uganda hafatiwe ibiro ibihumbi 4 by’amahembe y’inzovu.

Yakomeje kandi avuga ati ” Mu rwego rwo kurengera ibidukikije n’inyamaswa, haba ku rwego rw’igihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga, dufite inshingano zo kurinda inzovu ku isi n’izindi nyamaswa muri rusange; Polisi y’u Rwanda yiyemeje kubahiriza amategeko yose arebana nabyo, kuko biri mu bufatanye isanzwe irimo ku rwego mpuzamahanga bwo kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka”.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Sunday 25 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved