00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Polisi yatangiye kubakira amacumbi abatishoboye mu Majyaruguru

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 7 Kanama 2021 saa 10:51
Yasuwe :
0 0

Mu rwego rwo kuzirikana ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi ( Police month), Polisi y’Igihugu ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru yatangije ibikorwa bigamije iterambere n’imibereho myiza y’abaturage harimo kubakira abatishoboye inzu eshanu n’ibindi bikorwa by’ubukangurambaga mu kurwanya no kwirinda ibyaha no kwicungira umutekano.

Izi nzu ziri kubakwa imwe imwe muri buri karere, zizubakwa na Polisi ku bufatanye n’uturere ziri kubakwamo, aho buri nzu izaba ifite ibyumba bitatu n’uruganiriro ndetse n’ubwiherero n’igikoni byayo.

Izo nzu zigomba kuba zuzuye bitarenze uku kwezi kwa Kanama 2021 zigashyikirizwa abo zubakiwe.

Umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya Polisi n’abaturage (Community Policing), mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Alex Ndayisenga, yavuze ko muri uku kwezi kwa Polisi, mu Ntara y’Amajyaruguru bazubakira amacumbi imiryango itanu ku bufatanye n’uturere, bakazanatanga amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba.

Yagize ati “Ibikorwa bya Community Policing bikorwa mu kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi y’Igihugu buri mwaka. Byaratangiye. Mu Ntara y’Amajyaruguru tuzubaka inzu eshanu z’abatishoboye ndetse hakaba hari n’ibindi biteganijwe gukorwa byose bigamije iterambere n’imibereho myiza y’abaturage."

"Turasaba abaturage ko mu buryo bwubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19 bazagira uruhare rufatika n’ubufatanye mu bikorwa biteganijwe mu kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi."

Mu kwezi kwahariwe Polisi, hakorwamo ibikorwa bitandukanye bigamije imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage nk’aho mu mwaka wa 2019, Polsi yubakiye abatishoboye inzu zo guturamo 30 imwe imwe muri buri karere, yubatse kandi ibiro 6 by’imidugudu itaragaragayemo ibyaha binahabwa amashanyarazi.

Muri 2019 kandi, Polisi y’Igihugu yatanze ubwisungane mu kwivuza ku miryango 3000, itanga imirasire y’izuba ku ngo 3000 ndetse yifatanya n’imbabare zari zikeneye amaraso kuko abapolisi 1000 batanze amaraso ku bushake.

Biteganyijwe ko mu Ntara y'Amajyaruguru hazubakwa inzu eshanu z'abatishoboye
Izi nzu ziri kubakwa zigenewe abatari bafite aho baba kubera amikoro make
Muri uku kwezi hazanakorwa ubukangurambaga bugamije kurwanya ibyaha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .